Abayobozi ba AFC/M23 bavuze ku gihano cy’urupfu RDC yakatiye Joseph Kabila
Umuyobozi wungirije w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ubucamanza bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwahanishije Joseph Kabila wayoboye iki gihugu imyaka 18 igihano cy’urupfu.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/10/2025, ni bwo uyu muyobozi wa wungirije wa AFC/M23 akaba na perezida w’umutwe wa M23 yamaganye ruriya urukiko rw’igisirikare rwa RDC.
Yagize ati: “Gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye RDC imyaka 18, habayeho kwitwaza isano afitanye na AFC/M23. Ibi ni ukurenga ku mahame yasinywe hagati yacu n’ubutegetsi bwa RDC ubwo twari i Doha muri Qatar.”
Bisimwa kandi yavuze ko kuba bakorana byahafi na Joseph Kabila hatabayeho kwibeshya, ngo kubera ko ari umunyapolitiki ufite ubunararibonye wagira uruhare mu guhagarika ibibazo byatewe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tahisekedi.
Si AFC/M23 yonyine yabyamaganye kuko kandi n’ihuriro rya FCC ryabyamaganye.
Bin Karubi wahoze ari umujyanama wa Kabila mu bya dipolomasi, ari mubamaganye iki gihano cyakatiwe uyu munyapolitiki Joseph Kabila.
Yavuze ko bibabaje kuba ubucamanza bwa Congo bufata icyemezo nk’iki, ngo mu gihe hari ibiganiro bigamije guhoshya ubushamirane buri hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bw’igihugu.
Yagize ati: “Gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila uvuga ko bishingiye kukuba ari umuyobozi wa AFC/M23, kandi harimo kuba ibiganiro by’imishyikirano bihuza ubu butegetsi n’uyu mutwe ni ikosa rinini.”
FCC itangazo yashyize hanze, yagaragaje ko kiriya cyemezo ntawabura kucyita umukino w’urwenya, kandi ko binashimangira ko ubutegetsi buriho bwuzuye gutangaza iby’ubwicanyi gusa.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri ni bwo urukiko rw’igisirikare rwa Leta ya Congo rwasomye urubanza rwa Joseph Kabila, uwo rushinja ibyaha by’intambara, ubugambanyi ndetse no gufata ku ngufu, kwica, gusahura n’ibindi igihano cy’urupfu.