Abenshi bagarutse muri guverinoma nshya yashyizweho na perezida Felix Tshisekedi.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashyizeho guverinoma nshya aho yagarutsemo benshi mubari bagize icyuye igihe, ndetse kandi na minisitiri w’intebe yakomeje kuba Judith Suminwa Tuluku.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kane tariki ya 07/08/2025, ni bwo iyi guverinoma nshya ya Judith Suminwa Tuluku yatangajwe ku mugaragaro, nyuma y’aho Tshisekedi yaragize igihe abica amarenga.
Perezida Tshisekedi mugutangaza iyi guverinoma yavuze ko ari iyubumwe bw’abanyekongo, anizeza ko izageza iki gihugu ku mahoro arambye, kandi ko izamufasha gukemura ibibazo byingutu.
Abenshi mu bari bagize guverinoma ivuyeho bagarutse ku myanya yabo, nka Therese Kayikwamba yakomeje kuba minisitiri w’ubanye n’amahanga, Guy Kabombo Muadivita akomeza kuba minisitiri w’ingabo mu gihe Jacquemain Shabani na we yagumishijwe ku mwanya wa minisitiri w’umutekano.
Naho Jean Pierre Bemba Gombo asubizwa ku mwanya wa minisitiri w’ubwikorezi, Muyaya Patrick akomeza kuba minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi wa guverinoma.
Abashya bayijemo barimo Adolph Muzito utavugarumwe n’ubutegetsi wagizwe minisitiri w’imari, undi ni Guillaume Ngefa Atondoko wagizwe minisitiri w’ubutabera, Elizer Ntambwe ashingwa abahoze ari abasirikare na Floribert Azuluni agirwa minisitiri ushyinzwe ubufatanye n’akarere.
Nta munyamuryango wo mu ishyaka rya ECIDE washyizwe muri iyi guverinoma nshya, ni mu gihe byari byitezwe ko n’umuyobozi w’iri shyaka ayizamo kuko mu minsi ishize yagiye akorana ibiganiro na perezida Felix Tshisekedi.
Ariko kandi n’andi mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi arimo n’irya PPRD rya Joseph Kabila wahoze ari perezida w’iki gihugu ndetse n’irya Ansemble rya Moïse Katumbi na yo yahejwe, ubutegetsi buriho buyashinja gukorana n’umutwe wa M23 urwanya ubu butegetsi.