“Abenshi muri aba basirikare b’u Burundi mu bona ni FDLR-“ibyavuzwe na Girinka
Girinka Kabare William umwe mu basesenguzi b’i Mulenge, yagaragaje ko mu ngabo z’u Burundi zigize iminsi zivugwa mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, ahanini ari FDLR.
Girinka yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News, ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 25/10/2025.
Muri iki kiganiro yagize ati: “N’ubwo tubona bariya basirikare b’u Burundi mu misozi y’i Mulenge bambaye imyambaro y’Ingabo z’igihugu cyabo, ariko abenshi muri bo ni FDLR. Bariyoberanya.”
Girinka yavuze kandi ko ni bi zikomeje gukora muri iyi misozi, birimo ko zihashyinga ibirindiro mu bice bitandukanye by’i Mulenge ari “umupango wa Leta y’iki gihugu cya RDC n’iy’u Burundi, ndetse n’iya FDLR iyo zatangiriye mu Rwanda ubwo zanzuraga gutsembatsembaga Abatutsi.
Agaragaza ko zikiyikomeje kugeza n’ubu, aho zenda kumaraho n’Abanyamulenge bari mu misozi y’i Mulenge, nka Minembwe, Rurambo, i Ndondo ya Bijombo, i Cyohagati, Bibogobogo n’ahandi.
Ubwo Ingabo z’u Burundi zatangiraga kurwanya umutwe wa Twirwaneho, ahagana mu mpera z’umwaka wa 2023. Icyo gihe zoherezwaga “kurugamba” zambaye impuzakano z’igisirikare cya FARDC, kimwe kandi na FDLR.
Ni bitero zagabaga kuri uyu mutwe mu Gahwela, Gakangala n’ahandi mu bindi bice byo muri Minembwe na Mibunda.
Binazwi kandi ko u Burundi bukorana n’imitwe yose yitwaje intwaro irwanya Leta y’i Kigali, iyo irimo uwa FDLR, FLN n’indi, nk’uko bigenda bigaragazwa mu byegeranyo by’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu.
Girinka yavuze ibi mu gihe Abanyamulenge bakomeje gutakira amahanga, kubera bugarijwe n’Ingabo z’u Burundi.
Nk’ubu mu marembo y’umujwi wa Minembwe ahazwi nko kuri Point Zero, hashyinze ibirindiro bya ziriya ngabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo, n’iza FARDC.
Ni ibirindiro kandi biri mu Mikarati, Nyamara, Birarombili, Gitashya, Gipupu n’ahandi. Bagaragaza ko nta kindi izo ngabo zigamije mu gushyinga biriya birindiro atari ukugaba ibitero ku Banyamulenge.
Bagasaba imiryango mpuzamahanga kubagoboka, no kubuza u Burundi gukomeza kubica urubozo.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatandatu, mu gice kigenzurwa n’izi ngabo z’u Burundi cya Nyamara, hatowe umurambo w’Umunyamulenge.
Uwo murambo wagaragazaga ko urashwe amasasu menshi ku mubiri, biboneka ko uyu yishwe arashwe. Uwishwe yitwa Muhumure Isaac, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko. Abamuzi banavuga ko yasize umwana umwe, n’umugore umwe.
N’ubwo amakuru ahamya ko yishwe na Wazalendo, ariko iki gice yiciwemo kigenzurwa n’izi ngabo z’u Burundi, ubundi kandi zi na korana byahafi na yo.
Hagataho, umutekano ukomeje kuzamba muri iki gice cy’i misozi miremire y’i Mulenge, ni mu gihe abantu bicwa kinyamanswa, no gukorerwa ihohoterwa ridasanzwe.





