AFC/M23 Iratabaza ku Rugamba FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi Barimo Rugamije Gufata Minembwe
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bayo ingabo z’u Burundi Wazalendo na FDLR rivuga ko bigamije “gufata Minembwe.” Uyu mutwe ushinja Leta ya Kinshasa guhonyora amasezerano yo guhagarika imirwano yari yemeranyijweho n’impande zombi, mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kubera i Doha muri Qatar.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko AFC/M23 ivuga ko yavuye mu Mujyi wa Uvira mu rwego rwo kubahiriza ayo masezerano, ariko igatangazwa n’ingendo za Leta ya Kinshasa zo kohereza ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu nkengero za Minembwe no mu tundi duce two mu Ntara ya Kivu y’Epfo. AFC/M23 isaba amahanga gushyira igitutu kuri Leta ya RDC kugira ngo ikure ingabo zayo mu bice ivuga ko bihungabanya agahenge.
Ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, abayobozi bo mu nzego za politiki n’igisirikare bakomeje kwirinda kugira icyo batangaza ku mugaragaro ku birego byatanzwe na AFC/M23. Nubwo bimeze bityo, Umuvugizi wa FARDC, Liyetona-Koroneli Mak Hazukay, yatangaje ko nta cyo ateganya kuvuga kuri ibyo birego.
Gusa, Sous-lieutenant Mbuyi Reagan, uvugira FARDC mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yemeje ko imirwano ikomeje, ashimangira ko intego nyamukuru y’ingabo ari ugufata Minembwe. Ati:
“Duhagaze neza mu mirwano iri kubera hagati yacu n’inyeshamba za M23/AFC hamwe n’iza Twirwaneho. Intego ni Minembwe. Nitumara gufata aka karere, ibindi bikorwa bizakurikiraho. Umwanzi ari kuhahombereza bikomeye.”
Umutwe wa Twirwaneho, urwana na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, usanzwe ufatanya na AFC/M23 muri izi ntambara zimaze igihe zihanganishije impande zombi.
Mu byo izi mpande zipfa, harimo n’ibirego by’uko abasivili bagirwaho ingaruka n’imirwano. AFC/M23 ishinja FARDC kurasa ibisasu bya mortiers mu bice bituwe n’abaturage, ibintu FARDC ihakana, ivuga ko ingabo za Leta zirinda kurwanira mu duce dutuwe n’abasivili, ahubwo zikibanda ku kubarinda. Sous-lieutenant Reagan yabwiye itangazamakuru ko ari inyeshamba zishyira ibisasu mu bice bituwe n’abaturage mu buryo budafite intego ya gisirikare, mu gihe FARDC ivuga ko ibikorwa byayo bikorwa hubahirizwa uburenganzira bw’abaturage.
Icyakora, haravugwa ko FARDC n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, bateye ibisasu mu mihana ituwe n’abaturage, ibyo bikaba byarabaye ku wa Gatanu no ku Cyumweru cyo mu mpera z’icyumweru gishize. Ibyo bisasu byasenye amazu y’abaturage ndetse bikomeretsa abaturage benshi.
Iyi mirwano ikomeje mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu gihe intumwa za Leta ya Kinshasa n’iza AFC/M23 zasubiye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mbere, birimo guhanahana imfungwa no gukomeza agahenge.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko izo ntumwa zasinye ku nyandiko y’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL/ICGLR), nyuma y’inama y’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano, yari yateguwe na Qatar mu rwego rwo gushakira umuti urambye intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Muri ibyo byemeranyijwe, hasabwe ko MONUSCO yohereza ubutumwa bwihariye mu Mujyi wa Uvira kugira ngo bukurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro mu minsi iri imbere.
Ni na ho hibukwa ko nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu Kibaya cya Rusizi mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2025, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira ku itariki ya 9 z’uko kwezi, ariko iza kuwuvamo nyuma y’igitutu cy’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagize uruhare mu guhuza Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu biganiro bigamije amahoro mu karere.
AFC/M23 ivuga ko kuva yava muri Uvira, hakurikiyeho ibikorwa by’urugomo byibasira Abanyamulenge, ibyo Leta ya Kinshasa ihakana. Uwo mutwe ukomeje gusaba amahanga gufata mu maboko ikibazo cy’umutekano w’Umujyi wa Uvira n’uturere tuwukikije, mu rwego rwo gukumira ko intambara yakongera gufata indi ntera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.






