AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yasubije Ibitero bya FARDC mu buryo bukomeye, Yigarurira Imyanya Ikomeye mu bice bya Uvira
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutekano ukomeje kuzamba, aho imirwano hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho irushaho gufata indi ntera. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zegereye aho imirwano ibera avuga ko, nyuma y’ibitero byagabwe na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, AFC/M23 yasubije inyuma ibyo bitero mu buryo bukomeye, bituma yigarurira imyanya myinshi y’ingenzi.
By’umwihariko, imisozi ya Kirungwa, Bugogoma na Gongwa, hamwe n’ibindi bice biyegereye bifite akamaro kanini mu bugenzuzi bw’umutekano w’umujyi wa Uvira, yafashwe na AFC/M23 nyuma y’imirwano ikaze. Iyi misozi iri ahirengeye ugereranyije n’umujyi wa Uvira, bigatuma uyifite aba afite amahirwe akomeye mu kugenzura ibikorwa bya gisirikare n’itumanaho mu karere.
Si aho gusa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yigaruriye, kuko yanigaruriye n’ibindi bice byo mu Kibaya cya Rusizi, nyuma y’uko FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero kuri uyu mutwe, bigatuma wihagararaho usubiza inyuma ingabo za Leta. Mu duce twafashwe harimo Kabunambo, Biribi iherereye mu nkengero za Kabunambo, ndetse na Kasambura. Utu duce twigaruriwe ku munsi w’ejo tariki ya 17/03/2026.
Amakuru yizewe atangwa n’abari mu buyobozi bwa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho avuga ko iki gikorwa kitari igitero cyo kwagura ibirindiro, ahubwo cyari ugusubiza inyuma ibitero byatangijwe na FARDC. Umwe mu bayobozi muri uyu mutwe yagize ati:
“Ntabwo twari tugamije gufata Uvira. Icyo twakoze ni ugusubiza inyuma igitero cy’agasuzuguro cyagabwe na FARDC, tukabageza aho cyaturutse, mu rwego rwo kurinda abaturage.”
Ibi bibaye mu gihe, kuva mu ntangiriro z’iyi ntambara, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yakomeje kugaragaza ko yibanda ku kurinda abaturage bo mu bice ivuga ko bibasirwa n’ibitero by’ingabo za Leta n’imitwe iyishyigikiye. Ku rundi ruhande, Leta ya RDC ikomeje gushinja uyu mutwe ibikorwa byo guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu.
Uvira ni umwe mu mijyi ifite akamaro kanini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuko iri ku mupaka uhuza RDC n’u Burundi kandi igakora ku kiyaga cya Tanganyika. Uyu mujyi n’imisozi iwukikije, nka Kirungwa n’ibindi bice byo mu Kibaya cya Rusizi, byakunze kuba indiri y’imirwano mu bihe bitandukanye by’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
Kuva mu myaka yashize, aka karere karanzwe n’imvururu zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro, ibibazo by’amoko, ndetse n’inyungu z’ubukungu zishingiye ku mutungo kamere. Ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, ni imwe mu mbaraga zikomeye mu rugamba rwo muri aka gace.
Nubwo AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ivuga ko idafite umugambi wo gufata Uvira, isesengura ry’abakurikiranira hafi ibya gisirikare rigaragaza ko gufata imyanya yo hejuru nka Kirungwa n’inkengero zayo bishobora kuyifasha kugenzura ibikorwa byinshi mu mujyi wa Uvira no kuwushyira mu gitutu cya gisirikare.
Ku baturage, iyi mirwano ikomeje guteza impungenge, aho benshi bakomeje guhunga ingo zabo, mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho isanzwe bikomeje guhungabana.
Mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zombi guhagarika imirwano no gusubira mu biganiro, biracyari urujijo kumenya niba iyi ntambara izahagarara vuba cyangwa niba igiye gufata indi ntera irushijeho gukomera mu minsi iri imbere.






