AFC/M23/MRDP yigaruriye uduce tune dushya muri Kivu y’Epfo
Ingabo zo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zigaruriye uduce turimo Luhago, Bwegerera, Irega na Katsoba duherereye muri teritware ya Kabare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ahagana saa sita z’amanywa zo ku wa gatandatu, itariki ya 01/11/2025, ni bwo abasirikare b’uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho bafashe turiya duce turimo i centre ya Luhago.
Badufashe nyuma y’imirwano ikaze yabasakiranyije n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo iza FARDC, FDLR na Wazalendo.
Aya makuru anagaragaza ko imirwano yahereye muri centre ya Luhago ikomereza Bwegerera, Irega na Katsoba arinako abasirikare b’uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP bagenda bigarurira turiya duce, binarangira Ingabo zo ku ruhande rwa Leta ziyabangiye ingata, aho binavugwa ko zahungiye ahitwa i Mashango.
Iyi mirwano nk’uko aya makuru akomeza abivuga yumvikanyemo urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, urwanatumye abaturage begereye uduce yaberagamo bahungira mu bice babonako bitekanye, abandi bahitamo kwigumira mu mazu yabo barayakinga.
Tubibutsa ko utu duce twose twafashwe na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, duherereye muri grupema ya Luhago cheferi ya Nindja, muri teritware ya Kabare.






