AFC/M23 mu biganiro na Qatar bigamije amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC
Itsinda rya AFC/M23 riyobowe na Bertrand Bisimwa ryakiriye neza ibiganiro byabaye hagati yabo n’Umunyamabanga wa Leta wa Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga. Ibyo biganiro byabereye i Doha bigamije gushimangira inzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ahamaze imyaka myinshi habera imirwano.
Bertrand Bisimwa, Umuyobozi w’AFC/M23, yagaragaje icyizere n’ubushake bwabo bwo gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’amahoro, abinyujije mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:
“Amahoro yubakirwa i Doha ku bw’abaturage bacu. Vuba aha, intwaro zizaceceka, humvikane imivuno y’imihoro mu mirima, imodoka zinyure mu mihana zizana impunzi mu mihana kandi zigeza ibicuruzwa mu miryi yacu.”
Ibi biganiro biri mu rwego rw’imishyikirano mpuzamahanga iri kugenda ishyirwa mu bikorwa hagamijwe kurangiza burundu ibibazo by’umutekano muke mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru, *Kivu y’Epfo n’ Ituri, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugirana imirwano n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Inzobere mu bya politiki mpuzamahanga zemeza ko uruhare rwa Qatar muri uru rugendo rushya rwa diplomasi ko ari intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo cy’u Burasirazuba bwa Congo kirambye, binyuze mu biganiro aho gukomeza intambara.
AFC/M23 ikomeje gushimangira ko ishyigikiye amahoro y’ukuri arengera uburenganzira n’umutekano w’abaturage, cyane cyane abibasiwe n’imvururu zishingiye ku moko, ku butaka no ku miyoborere mibi.
Iyi gahunda ya Doha ijyana n’indi yaberaga muri Washington, aho uruhande rwa Leta ya Congo narwo rwari rukomeje ibiganiro ku mahoro, byose bigamije guhagarika intambara no gusubiza abaturage icyizere cy’ejo hazaza.






