• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, January 2, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 Yahuriye mu Mirwano Ikaze n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Rutshuru

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 2, 2026
in Conflict & Security
0
AFC/M23 Yahuriye mu Mirwano Ikaze n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Rutshuru
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 Yahuriye mu Mirwano Ikaze n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Rutshuru

You might also like

AFC/M23 Yamaganye Bikomeye Ibirego bya Leta ya Kinshasa

Imyitwarire ya Kinshasa Ikomeje Guhungabanya Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

AFC/M23 Yagaragaje Impamvu Perezida Tshisekedi Ahora Ashinja u Rwanda Ibibazo bya Congo

Imirwano ikaze ikomeje kuranga ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru, aho umutwe wa AFC/M23 uri guhangana n’ihuriro rigizwe n’inyeshyamba za Wazalendo (CMC-FDP), zifatanya bya hafi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda. Iyi mirwano ikomeye yabereye mu mihana myinshi yo muri Gurupema ya Bukombo, Sheferi ya Bwito, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko imirwano yatangiye tariki ya 01/01/2026, ahagana saa munani z’amanywa, itangirira mu Mudugudu mu gace ka Karambi, mbere yo gukwira mu tundi duce twegereye aho bita Mudugudu Centre. Ibi byatumye abaturage benshi bata ingo zabo, bahungira ahitwa Bukombo Centre bashaka umutekano.

Imirwano yakomeje gukwira no mu bice bya Buhambiro na Kanyatsi, ahazwi nk’indiri z’amateka z’umutwe wa FDLR, nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abivuga. Haravugwa ko ari bwo bwa mbere umutwe wa AFC/M23 uciye muri utwo duce duherereye hafi ya Katsiru, uduce tudaheruka kuba indiri y’imirwano nk’iyi.

Mu gihe imirwano igikomeje, ibice bya Nyanzale, na Katsiru bikomeje kwakira umubare munini w’abaturage bahunze, bigaragaza ko ikibazo cy’ubuhunzi gikomeje gufata indi ntera. Amakuru yemeza ko hari uduce twinshi tukigenzurwa n’inyeshyamba za Wazalendo (CMC-FDP) hamwe na FDLR, ibintu bikomeje gushyira abaturage mu kaga no kubahatira guhunga bava mu byabo.

Kugeza ubu, nta mibare yemewe y’abapfuye cyangwa ibyangiritse iratangazwa, mu gihe imirwano n’urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje bikomeje kugaragara muri aka gace.

Mu gihe bamwe mu baturage bari bitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani, uyu munsi wabaye mubi cyane kuri benshi, kuko waranzwe n’ubwoba n’akajagari byatewe n’imirwano, bituma abaturage benshi bava mu ngo zabo bihutira gushaka aho bakeka ko hatekanye. Ibi byongeye kugaragaza uko umutekano muke ukomeje kubangamira imibereho y’abaturage b’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tags: AFC/m23BukomboFDLRImirwanoRutshuruWazalendo
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 Yamaganye Bikomeye Ibirego bya Leta ya Kinshasa

by Bahanda Bruce
January 2, 2026
0
AFC/M23 Yamaganye Bikomeye Ibirego bya Leta ya Kinshasa

AFC/M23 Yamaganye Bikomeye Ibirego bya Leta ya Kinshasa Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryamaganye ku mugaragaro kandi bidasubirwaho ibirego birishinja kugira umugambi wo kwagura ibice rigenzura,...

Read moreDetails

Imyitwarire ya Kinshasa Ikomeje Guhungabanya Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
January 2, 2026
0
Imyitwarire ya Kinshasa Ikomeje Guhungabanya Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

Imyitwarire ya Kinshasa Ikomeje Guhungabanya Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC Guverinoma ya Kinshasa ikomeje gukoresha ibisasu bya drones mu kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’Amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika...

Read moreDetails

AFC/M23 Yagaragaje Impamvu Perezida Tshisekedi Ahora Ashinja u Rwanda Ibibazo bya Congo

by Bahanda Bruce
January 2, 2026
0
AFC/M23 Yagaragaje Impamvu Perezida Tshisekedi Ahora Ashinja u Rwanda Ibibazo bya Congo

AFC/M23 Yagaragaje Impamvu Perezida Tshisekedi Ahora Ashinja u Rwanda Ibibazo bya Congo Mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gutwerera ibihugu by’amahanga ibibazo by’umutekano...

Read moreDetails

Byibuze Abantu 30, Barimo n’Abasirikare, Biciwe mu Gitero cy’Iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
January 2, 2026
0
Byibuze Abantu 30, Barimo n’Abasirikare, Biciwe mu Gitero cy’Iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC

Byibuze Abantu 30, Barimo n’Abasirikare, Biciwe mu Gitero cy’Iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC Mu gihe abaturage bo muri teritware ya Lubero bari mu byishimo byo kwizihiza umunsi mukuru...

Read moreDetails

Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zamaganye Ivangura n’Amagambo y’Urwango, Zisaba Ubutabera Mpuzamahanga

by Bahanda Bruce
January 2, 2026
0
Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zamaganye Ivangura n’Amagambo y’Urwango, Zisaba Ubutabera Mpuzamahanga

Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zamaganye Ivangura n’Amagambo y’Urwango, Zisaba Ubutabera Mpuzamahanga Impunzi z’Abanye-Congo zituye mu nkambi ya Nyabiheke, iherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda,...

Read moreDetails
Next Post
Menya Abakuru b’Ibihugu Batanu bo muri Afurika Bavuye ku butegetsi ku Bushake Bwabo

Menya Abakuru b’Ibihugu Batanu bo muri Afurika Bavuye ku butegetsi ku Bushake Bwabo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?