AFC/M23 Yahuriye mu Mirwano Ikaze n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Rutshuru
Imirwano ikaze ikomeje kuranga ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru, aho umutwe wa AFC/M23 uri guhangana n’ihuriro rigizwe n’inyeshyamba za Wazalendo (CMC-FDP), zifatanya bya hafi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda. Iyi mirwano ikomeye yabereye mu mihana myinshi yo muri Gurupema ya Bukombo, Sheferi ya Bwito, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko imirwano yatangiye tariki ya 01/01/2026, ahagana saa munani z’amanywa, itangirira mu Mudugudu mu gace ka Karambi, mbere yo gukwira mu tundi duce twegereye aho bita Mudugudu Centre. Ibi byatumye abaturage benshi bata ingo zabo, bahungira ahitwa Bukombo Centre bashaka umutekano.
Imirwano yakomeje gukwira no mu bice bya Buhambiro na Kanyatsi, ahazwi nk’indiri z’amateka z’umutwe wa FDLR, nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abivuga. Haravugwa ko ari bwo bwa mbere umutwe wa AFC/M23 uciye muri utwo duce duherereye hafi ya Katsiru, uduce tudaheruka kuba indiri y’imirwano nk’iyi.
Mu gihe imirwano igikomeje, ibice bya Nyanzale, na Katsiru bikomeje kwakira umubare munini w’abaturage bahunze, bigaragaza ko ikibazo cy’ubuhunzi gikomeje gufata indi ntera. Amakuru yemeza ko hari uduce twinshi tukigenzurwa n’inyeshyamba za Wazalendo (CMC-FDP) hamwe na FDLR, ibintu bikomeje gushyira abaturage mu kaga no kubahatira guhunga bava mu byabo.
Kugeza ubu, nta mibare yemewe y’abapfuye cyangwa ibyangiritse iratangazwa, mu gihe imirwano n’urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje bikomeje kugaragara muri aka gace.
Mu gihe bamwe mu baturage bari bitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani, uyu munsi wabaye mubi cyane kuri benshi, kuko waranzwe n’ubwoba n’akajagari byatewe n’imirwano, bituma abaturage benshi bava mu ngo zabo bihutira gushaka aho bakeka ko hatekanye. Ibi byongeye kugaragaza uko umutekano muke ukomeje kubangamira imibereho y’abaturage b’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






