AFC/M23 Yamaganye Bikomeye Ibirego bya Leta ya Kinshasa
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryamaganye ku mugaragaro kandi bidasubirwaho ibirego birishinja kugira umugambi wo kwagura ibice rigenzura, byatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, mu itangazo yasohoye tariki ya 31/12/2025.
AFC/M23 ivuga ko ibi birego bidafite ishingiro, ahubwo ko bigamije guhimba inkuru no kuyobya igitekerezo rusange, hagamijwe guhisha inshingano za Leta ya Kinshasa mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kunyuranya n’amasezerano yo guhagarika imirwano (cessez-le-feu).
Iri huriro risobanura ko Leta ya Kinshasa yakoresheje umwanya w’isohoka ry’ingabo za AFC/M23 mu bice bimwe, igahita yongera kwigarurira uduce yari yaravuyemo, ikadukoresha nk’ibirindiro byo kugabiraho ibitero bikomeye kandi byibasiye ahanini ibice bituwe n’abasivili. Aho harimo by’umwihariko i Uvira na Makobola, aho AFC/M23 ivuga ko hagaragaye ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu no gusahura mu buryo bwateguwe.
AFC/M23 inemeza ko imibare itangazwa na Leta ya Kinshasa ku byerekeye umubare w’abahitanwa n’intambara idakomoka kuri yo, ahubwo igamije gushinja abandi ibyaha n’ihohoterwa rikomeye bikorwa n’ubutegetsi ubwabwo. Iri huriro rivuga ko ubwicanyi bukorerwa abaturage bukomoka ahanini ku bitero byo mu kirere n’ikoreshwa ry’ibisasu bya rutura byagabwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije, barimo FARDC, FDLR, imitwe ya Mai-Mai Wazalendo, abarwanyi b’abanyamahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi.
AFC/M23 ivuga ko ibi bitero byibasiye cyane uduce twa Kamanyola, Luvungi, Sange n’utundi duhana imbibi, bigatera impfu z’abantu umunani (8) n’abakomereketse mirongo itanu n’batanu (55) muri Kamanyola honyine.
Ku bijyanye n’ibyabereye i Uvira, AFC/M23 ivuga ko tariki ya 22/12/2025, mu myigaragambyo y’amahoro yateguwe n’abaturage, ingabo za Leta ya Kinshasa zakoresheje intwaro ziremereye n’imbunda zifasha izindi, bigamije gutawanyikisha abaturage ku ngufu. Ibi bikorwa bivugwa ko byashyize mu kaga ubuzima bw’abasivili kandi bikaba bihabanye n’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
AFC/M23 iramagana byimazeyo ukudakurikizwa kenshi kw’amasezerano yo guhagarika imirwano, ibyaha by’urwango, kimwe n’ibitero bikomeje kandi bihujwe bigabwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa ku birindiro byayo no ku baturage, haba ku butaka, mu mazi no mu kirere. Ivuga ko ibi bitero bikomeje guteza ubwoba abasivili, gutwara ubuzima bw’abantu no guteza impunzi n’abimukira benshi b’inzirakarengane.
Iri huriro rinamagana kandi amagambo aherutse gutangazwa na Général Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo za FARDC, yatangarije kuri RTNC tariki ya 27/12/2025. Rivuga ko ayo magambo atari amakosa y’umuntu ku giti cye, ahubwo agaragaza politiki ihamye ya Leta ya Kinshasa, ishyirwa mu bikorwa n’abayobozi bayo barimo na Patrick Muyaya, uzwiho imvugo zishishikariza urwango.






