• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 yavuze ko igihe kigeze cyo guhirika perezida Felix Tshisekedi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 6, 2025
in Conflict & Security
0
Mu gihe gito AFC/M23 yungutse abasirikare bakabakaba ibihumbi 20
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yavuze ko igihe kigeze cyo guhirika perezida Felix Tshisekedi

You might also like

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

Umugaba w’Ingabo z’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 Major General Sultan Makenga, yatangaje ko abasirikare be bagiye guhirika perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ku butegetsi, kandi ko igihe ari iki.

Ni ijambo yavugiye i Tchanzu ubwo bakoraga umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare bashya binjijwe mu bandi b’uyu mutwe, binagaragara ko uyu mahango wabaye mu mpera zakiriya cyumweru gishize.

Aba basirikare bashya binjijwe muri AFC/M23 ni 9,350, bakaba baje basanga abandi 7,447 n’abo bashya baheruka kuyinjizwamo mu mpera z’ukwezi gushize kwa cyenda.

Ubwo bari muri uyu muhango, Maj.Gen. Sultan Makenga wari uwuyoboye, yabwiye abasirikare ko intego yabo ari uguhirika perezida Felix Tahisekedi.

Yagize ati: “Intego ni ukuvanaho ubuyobozi bwigitugu. Abanye-kongo barashaka kuruhuka, bave mu mibabaro.”

Uretse Maj.Gen. Sultan Makenga n’umuyobozi wungirije wa AFC/M23, akaba na perezida w’uyu mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko “impindura matwara igeze mu cyiciro cyayo cy’ingenzi,” ashimangira ko “kubohoza igihugu ari yo mpamvu yonyine ituma bongera imbaraga mu rugamba.”

Ibyo byabaye mu gihe kandi uyu mutwe ukomeje kwagura ibirindiro byabo, kuko umusibo w’aha’rejo ku cyumweru tariki ya 05/10/2025, wafashe uduce tubiri duherereye mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Wigaruriye agace ka Chulwe na Lubimbe. Utwo twombi duherereye kurubibi rwa teritware ya Shabunda, Mwenga na Walungu.

Imirwano yo gufata utwo duce, amakuru agaragaza ko yatangiye mu rukerera rwo ku wa gatandatu tariki ya 04/10/2025, aho yanatangiriye mu gace ka Kibandamangabo na Mayimingi.

N’uduce na two byarangiye tugiye mubiganza by’uyu mutwe ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Gufata utwo duce, byari nyuma y’imirwano ikaze, aho kandi yanasize uru ruhande rurwana ku ruhande rwa Leta rugizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya wazalendo na FDLR bahungiye mu duce two muri Shabunda.

Tags: AFC/m23GuhirkaTshisekedi
Share32Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Uduce 8 FARDC n'abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y'uko bishe abasivili Uduce tubarirwa mu 8 duherereye muri grupema ya Bukombo n'iya Tongo muri teritware ya Rutshuru, mu...

Read moreDetails

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera...

Read moreDetails

Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

Igihugu cy'igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR Igihugu cy'igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze ubumwe z'Amerika cyavuze ku cyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Nyuma y’aho RDC yinangiye, u Rwanda rwatangaje ko “inzira y’amahoro igomba gutanga umusaruro

Nyuma y'aho RDC yinangiye, u Rwanda rwatangaje ko "inzira y'amahoro igomba gutanga umusaruro

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?