AFC/M23 yongeye kunguka bikomeye amaboko mashya.
Urubyiruko n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo i Goma no mu nkengero zayo, bakomeje kwiyunga ku bwinshi ku ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, kugira ngo bafatikanye kubohoza abaturage bakandamijwe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Kwakira urubyiruko n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi muri Kivu y’Amajyaruguru, biri kubera kuri stade de l’unite iherereye mu mujyi wa Goma, hasanzwe hari icyicaro gikuru cya polisi muri iyi ntara.
Aya makuru anagaragaza ko bamwe muri abo bavuzwe haruguru barindiriye ngo burizwe imodoka z’ibajyana mu bigo baja kwitorezamo imyitozo ya gisirikare mbere yuko bajanwa ku rugamba rwo kwirukana perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi.
Aba nk’uko babisobanura bavuga ko bikuye mu mago iwabo ku bushake, ngo kuko bamaze kubona neza ko M23 irajwe inshinga no gushakira Abanye-Congo amahoro n’ituze birambye.
Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politiki, Oscar Barinda avuga ko kuva umutwe wa M23 wafata umujyi wa Goma, urubyiruko n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi barenga 15,000 aribo bamaze kwiyunga kuri M23 nyuma yo kubona akazi katoroshye abarwanyi bayo bakomeje gukora haba ku manywa na n’ijoro mu rugamba rwo gushakira abaturage umutekano usesuye.
Yakomeje agaragaza ko ibi ari ubutumwa bukomeye kuri Leta ya Congo, ngo kuko bivuze ko nyuma yo gufata umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice ndetse n’imijyi ikomeye nayo biri mu nzira zo gufatwa kandi bikozwe n’abaturage ba Congo bemeye kwitandukanya n’ubutegetsi bubi bwa Congo.
Ibi kandi, Col Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare w’uyu mutwe wa M23 yabivuzeho, kuko yatangaje ko umutwe abereye umuvugizi mu bya gisirikare wakoze ibishoboka byose urubyiruko ruwiyungaho, maze ngo rubohoza igice gitoya cya RDC, ahamya ko n’abandi bagiye gutozwa kugira ngo n’abo babahore ahandi nabo. Yanashimangiye ibi avuga ko nta mpamvu nimwe ihari yabasubiza inyuma.
Hejuru y’ibyo, AFC/M23, ubuyobozi bwayo burahamagarira Abanye-Congo bose ko ntawe uhwejwe kuyiyungaho, kandi ko ibyo kwakira uyigana wese biteguye neza.
Nubwo amahanga ashyize umwete mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo, ariko AFC/M23 igaragaza ko idafite nabuke kurekura ibice byose yafashe, hubwo abarwanyi bayo bari kwigarurira n’utundi duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo, kuko baheruka gufata n’agace kose ka Katogota, Kaziba, Luciga n’ahandi.
Ibi kandi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize, AFC/M23 yakiriye Abanye-Congo bo muri diasipora bakaba baraganiriye ku buryo bwo gukomeza intambara no gukuraho ubutegetsi bw’i Kinshasa bukomeje kubuza abaturage uburenganzira mu gihugu cyabo.