AFC/M23 yongeye kwishimirwa nyuma y’ibyo ikomeje kuzana mu karere igenzura
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryazanye “transfomer nshya y’amashanyarazi,” aho izafasha abaturage mu kubaha umuriro ku baturiye mu duce twose igenzura.
Iyi mashini y’umuriro w’amashanyarazi, byamenyekanye ko yamaze kugezwa mu Burasirazuba bwa RDC mu gice kigenzurwa na AFC/M23 kuri uyu wa kabiri, itariki ya 28/10/2025.
Bivugwa ko ifite ubushobozi bwo gucanira akarere kose uyu mutwe ugenzura mu Burasirazuba bw’iki gihugu .
Byanasobanuwe kandi ko abaturage bo muri ibyo bice bagiye kuzajya babona umuriro w’amashanyarazi amasaha 24/24.
Mu cyumweru gishize, ahagana mu mpera zacyo, ni bwo kandi uyu mutwe wemereye aba motari kujya bakora mu gutwara abagenzi bakageza saa sita z’ijoro.
Ni mu gihe bahora bafunga akazi saa mbiri n’igice z’ijoro, bakongera gufungura ahagana saa kumi nebyiri z’igitondo.
Iki cyemezo cyakiriwe neza n’abaturage ba Goma n’aba Bukavu, ni mu gihe kuva mbere kose uyu mutwe wa AFC/M23 utarafata ibyo bice, aba motari bahagarikaga akazi mbere ya saa moya z’umugoroba. Ubundi kandi ibyo bice byagorwaga no kubona umuriro w’amashanyarazi, kuko wacikagurikaga buri kanya, ariko iyo transfomer nshya y’umuriro w’amashanyarazi AFC/M23 yazanye igiye kuba igisubizo kuri wo.
Uretse n’ibyo aho uyu mutwe ugenzura abaturage barishyira bakizana, kuko harangwa n’umutekano.





