• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

AFC, yasobanuye impamvu intambara bahanganyemo na FARDC ishobora guhindura isura.

minebwenews by minebwenews
September 13, 2024
in Regional Politics
0
AFC, yasobanuye impamvu intambara bahanganyemo na FARDC ishobora guhindura isura.
62
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC, yasobanuye impamvu intambara bahanganyemo na FARDC ishobora guhindura isura.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Bikubiye mu itangazo ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ryashize hanze ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12/09/2024, aho iri huriro ryatanze ubusobanuro ko abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa barimo n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, bakomeje kugaba ibitero mu baturage, bityo ko bishobora gutuma intambara irushaho gukomera ndetse kandi ngw’ikaba yahindura umurongo.

Kuva ku cyumweru uruhande rw’ingabo za RDC, rwagabye ibitero bikaze ahantu hatandukanye, mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Lubero.

Ibitero byarakomeje no mu gitondo cya kare cyo ku wa Kane, aho iri huriro ry’ingabo za RDC rya bigabye mu duce turimo, Bwerimana, Mutwe na Ndumba, ndetse birangira M23 yigaruririye aka gace ka Ndumba gaherereye mu nkengero za Sake muri teritware ya Masisi.

Iri tangazo ry’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’umutwe wa M23, ryavuze kuri ibi bitero byibasira abaturage, maze rishinja ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ubushotoranyi bukabije.

Itangazo ritangira rivuga riti: “Ubuhuzabikorwa bwa AFC bubabajwe bidasanzwe n’ibitero bikomeje kugabwa mu baturage b’abasivile ndetse no mu birindiro by’ingabo zacu; bigabwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.”

Rikomeza rivuga riti: “Rero ibi, biraganisha ku kongerera intambara uburemere, mu gihe hariho ingamba z’abayobozi bo mu karere ndetse n’abafatanya bikorwa mpuzamahanga mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.”

Iri huriro rya AFC muri iri tangazo, ryakomeje kwerekana ko mu ntambara yabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12/09/2024, uruhande bahanganye arirwo rurimo ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, rwateye ibisasu biremereye mu bice bituwemo cyane n’abaturage b’abasivile.

Usibye ibyo, iri tangazo kandi ryagaragaje n’imyirondoro y’abantu batanu bahitanywe n’ibi bitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, barimo umugore wiciwe mu gace kazwi kw’izina rya Bufaransa, n’abandi batatu biciwe muri Bihambwe, n’umugabo wiciwe ahitwa Kisangani.

AFC yasoje ivuga ko ingabo z’u mutwe wa M23 ubarizwa muri iri huriro, uzakomeza gucungira umutekano abasivile bari mu bice ugenzura, ndetse kandi ko biteguye guhangana bikomeye n’ibitero byose by’umwanzi.

                MCN.
Tags: AFCGuhindura isuraIntambara
Share25Tweet16Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.

Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y'umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?