Agahenge kabonetse mu Mutambara Nyuma y’Imirwano Ikomeye Yamaze Iminsi Ihuza Impande Zihanganye
Nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano ikomeye yaranzwe n’amasasu n’intambara zikaze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/01/2026, mu bice byo muri Grupema ya Mutambara, Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haravugwa agahenge mu mirwano yahanganishije umutwe wa MRDP–Twirwaneho n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu humvikanye ituze ugereranyije n’iminsi ishize, aho imirwano yahuje Ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR ku ruhande rwa Leta, n’umutwe wa MRDP–Twirwaneho ku rundi ruhande.
Iyi mirwano yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, by’umwihariko ku mugoroba wo ku wa Mbere, ubwo ingabo za Leta zagabaga ibitero bikomeye ku gace kazwi nka Point Zéro, kamaze igihe kagenzurwa na MRDP–Twirwaneho kuva tariki ya 15/01/2026. Iyo ntambara yakurikiwe n’iminsi myinshi yo guhangana gukomeye hagati y’impande zombi, buri ruhande rushaka kwigarurira ibice bifite akamaro mu rwego rwa gisirikare n’ubuyobozi.
Nubwo igitero cyatangijwe n’ingabo za Leta n’abambari bazo, amakuru aturuka ku mirongo y’imbere aravuga ko umutwe wa MRDP–Twirwaneho waje kwitwara neza mu kwirwanaho, usubiza inyuma ibitero by’abawurwanya. Uwo mutwe waje no gufata ibindi bice birimo Inguri, Nakiheli, Kwa Ngurube n’utundi duce dutandukanye two muri Grupema ya Mutambara, ibintu byahinduye isura y’intambara mu minsi ishize.
Mu gihe imirwano yari irimbanyije, humvikanye imbunda ziremereye n’izoroheje, bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo bashaka umutekano mu bindi bice bitaragerwamo n’intambara. Icyakora, kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, nta masasu yongeye kumvikana, nubwo impande zombi zikomeje kurebana ay’ingwe, buri ruhande rwirinda gutera intambwe yateza undi igitero gishya.
Bivugwa ko, n’ubwo hari agahenge kagaragara, kadashingiye ku masezerano arambye, ahubwo gashobora kuba ari agahenge ka gateganyo gashobora gucika igihe icyo ari cyo cyose, mu gihe habaye impinduka nkeya ku mirongo y’imbere.
Kugeza ubu, abaturage ba Mutambara n’ibice biyikikije bakomeje gutegereza uko ibintu bizagenda, mu gihe icyifuzo cyabo nyamukuru ari uko haboneka amahoro arambye, intambara igahagarara burundu, bityo ubuzima busanzwe bugasubira mu buryo.






