Aka FDLR ngo kaba kagiye gushoboka nyuma yibyemeranijweho muri Angola.
Leta ya Kigali, iya Kinshasa na Angola zemeje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bawusenyagura burundu.
Iki cyemezo cyafatiwe mu biganiro birimo kubera i Luanda, bihuje intumwa za leta ya Kinshasa, iz’u Rwanda na Angola. Ibi biganiro bikaba biteganijwe ko bizamara iminsi itatu aho byatangiye ku itariki ya 30/07/2024.
Mu biganiro biheruka byabaye tariki ya 21/03/2024, intumwa za RDC zari ziyobowe na Dr Christophe Lutundula wari minisitiri w’ubabanye n’amahanga, zatanze isezerano ko mu kwezi kwa Kane uyu mwaka zizagaragaza uko zishoboye zigasenya FDLR.
Izi ntumwa zabivuze mu gihe Raporo z’impuguke z’umuryango w’Abibumbye zari zagaragaje ko FDLR ikorana n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa m23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gihe, intumwa za leta ya Kigali zari ziyobowe na Dr Vincent Biruta wari minisitiri w’ubabanye n’amahanga n’ubutwererane, nazo zemeje ko zizasuzuma uko Guverinoma ya Kinshasa izaba isenya FDLR, mu rwego rwo kurinda umutekano w’u Rwanda.
Tariki ya 26/04/2024, RDC yeretse umuhuza, Angola, umugambi w’uko iteganya gusenya FDLR, ku ya 6/05/2024 u Rwanda na rwo rwereka Angola uko ruteganya gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi.
Intumwa zitabiriye ibi biganiro zagaragaje ko umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, zemeranya ko imirwano hagati y’impande zihanganye igomba guhagarara guhera tariki ya 4/08/2024.
Nk’uko babyemeranyijeho, abo mu rwego rw’ubutasi ruhuriweho n’ibi bihugu bitatu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro, nk’uko byashimangiwe n’ibiro bya perezida wa Angola na za minisiteri z’ububanyi n’amahanga.
Zemezanije ko tariki ya 07/08/2024, abo munzego z’ubutasi zo muri ibi bihugu bitatu ndetse n’izindi zirebwa n’iyi myanzuro, bazahurira i Luanda, basuzume icyifuzo cy’umuhuza cyo guhuza imbaraga mu gusenya FDLR.
Abo mu rwego rw’ubutasi bahawe tariki ya 15/08/2024 nk’igihe ntarengwa cyo kuba bagejeje ku ba minisitiri raporo kuri iki cyifuzo mbere yuko bongera guhura muri uko kwezi.
MCN.