Iby’akaga gakomeye gategereje abasirikare bakuru ba FARDC bahunze m23 i Bukavu.
Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukurikirana abasirikare bakuru bayo bahunze intambara bahanganyemo n’abarwanyi bo muri m23, mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Nibyatangajwe na minisiteri w’ubatabera wa RDC, Constant Mutamba , aho yagaragaje ko bariya basirikare bakuru bazatangira gukurikiranwa ku mugaragaro tariki ya 13/03/2025.
Mutambara yasobanuye ko aba basirikare bataye ibirindiro byabo, bija mu maboko y’abarwanyi ba m23, kandi ko babasigiye amasasu n’ibindi bikoresho byagisirikare, cyane cyane mu mujyi wa Bukavu na Goma.
Kimwecyo, ntiyagaragaje amazina y’abasirikare bakuru bagiye gukurikiranwa. Ikizwi ni uko abasirikare bakuru muri Congo ari abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel, Brigadier General, General Major, Lieutenant General na General.
Minisitiri Mutamba yatangaje ko guhera tariki ya 07/03/2025, aba basirikare bose batemerewe kuva kubutaka bwa RDC kugeza ubwo hazatangirwa ibwiriza rishya.
Bikaba byavuzwe ko mu cyumweru gitaha hazaba hamaze kumenyekana amazina akomeye y’abasirikare bakurikiranyweho guhunga m23.
Abasirikare bataye umujyi wa Goma tariki ya 27/01/2025 nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu nkengero z’uyu mujyi, aho yarimo ihuza impande zombi.
Nyuma y’aho m23 yinjiye muri uyu mujyi irawubohoza wose, biza kugaragara ko ingabo za Fardc zataye imbunda nyinshi kandi harimo ni nini nka BM-21 n’izindi.
Zimwe mu ngabo z’iki gihugu zahungiye mu Rwanda izindi zihungira mu bigo by’ingabo z’u muryango w’Abibumbye.
Ubwo kandi abarwanyi ba m23 bafataga i Bukavu tariki ya 14/02/2025, na bwo ingabo za Fardc zarahunze, zita imbunda nyinshi, zitoragurwa na m23.
Abasirikare bakuru ba FARDC ndetse n’abato bari barinze umujyi wa Bukavu barahunze bajya i Uvira, i Kalemi mu ntara ya Tanganyika, abandi bahungira i Bujumbura mu Burundi.