Amagambo akomeye yavuzwe na perezida Denis Sasou-Nguesso ku bihano bisabirwa u Rwanda.
Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, yatangaje ko ibihano byirirwa bisabirwa u Rwanda ntacyo byakemura ku kibazo cy’intambara iri kubera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, hubwo ko hakenewe gushaka umuti urambye binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Ubwo M23 y’uburaga intwaro muri 2021, ubutegetsi bwa Kinshasa nabwo bwahise butangira gukubita hirya no hino busaba ko u Rwanda rwofatirwa ibihano.
Ubu butegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko u Rwanda arirwo rwateye igihugu cyabo runyuze mu mutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwakomeje gutera utwatsi hubwo rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ubu RDC yirirwa iririmba isaba imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’isi gufatira u Rwanda ibihano.
Niho perezida Denis Sassou-Nguesso yahereye, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa France24 ahar’ejo tariki ya 16/02/2025, niba ashigikiye ko u Rwanda rwa fatirwa ibihano nk’uko RDC imaze igihe ibisaba, nawe asubiza ati: “Mu bihe byamakimbirane buri ruhande ruba rushaka kwishyira aharyoshye, ariko kuri twe tubona icyiza ari uko ibiganiro bitangira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Nanone kandi umunyamakuru yahise yongera kumubaza ati: “Ibiganiro bitangire u Rwanda rutarafatirwa ibihano?”
Sassou-Nguesso ati: “Ibihano ntabwo byigeze bikemura ikibazo, icyiza kuri twe ni ugushakisha igisubizo nyakuri cy’ikibazo.”
Uyu mukuru w’igihugu cya Congo-Brazzaville, yahamije ko ibibazo bya Afrika bigomba gukemurwa n’abatuye kuri uyu mugabane, ndetse ko hakenewe umuntu winjira mu kubashakira umuti w’ibibazo.
Yagize ati: “Ntiwakwanga umusanzu w’inshuti n’abafatanyabikorwa ba Afrika ariko ab’ibanze ni Afrika. Twarabibonye muri Libiya, abafatanyabikorwa bigijeyo Abanyafrika ariko byarangiye babonye ko ikibazo nka kiriya kitakemurwa hatabayeho uruhare rwa Afrika.”
Ariko n’ubwo bimeze bityo, kugeza magingo aya perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ntarumva ko agomba kuganira n’umutwe wa M23. Kandi uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri iki gihugu.
Mu byumweru bitatu bishize uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Goma, nanone kandi wongeye gufata n’umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo. Ndetse abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje kwerekeza no mu bindi bice nka za Uvira n’ahandi.