Amakuru ava i Lubumbashi agaragaza ubwicyanyi bwahabereye buteye agahinda.
I Lubumbashi umujyi mukuru uherereye mu cyahoze cyitwa Katanga, hiciwe abantu mu buryo budasanzwe, kuko bacishijwe imipanga nk’inyamanswa.
Abantu batanu b’abasivile ni bo bicishijwe imipanga i Lubumbashi; iki gikorwa kigayitse cyakozwe mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/01/2025.
Video ibyerekana, igaragaza umwe muri abo bantu batanu ko yatemaguwe ahagaze kugeza ba mwikije hasi ahita anacikana mu gihe abandi bagenzi be bane bamaze kwicwa nabo batemaguwe babajugunya mu cyobo cya ruhurura.
Muri iyi video hagaragaye n’umugore wasakuzaga cyane, agaragaza ko ibiri gukorwa ntahandi hantu byokorwa usibye muri RDC.
Ubundi kandi aho icyo gikorwa cyabereye, hagaragaye abantu benshi bari baje kureba.
Ubu bwicanyi, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga bwabereye neza mu gace kitwa Kamalondo. Aha akaba ari hafi cyane n’ikambi y’ingabo za Leta ya Kinshasa ya Kanvangu.
Si ubwa mbere ubwicyanyi nk’ubu bubera muri Congo, kuko ahanini bwanagiye bubera muri ibyo bice cyane, usibye ko kandi ibyo byagiye bigaragara n’ahandi henshi muri iki gihugu, i Goma, Bukavu, Beni, n’ahandi.
Kimweho ubwo bwicanyi bubaye mu gihe Lt Gen Pacifique Masunzu wahoze akuriye zone ya kabiri aho icyicaro gikuru cyayo kiri muri ibyo bice by’i Lubumbashi byabereyemo ubwo bwicanyi; kuri ubu areba zone ya gatatu, yo ifite icyicaro gikuru i Kisangani.