Amakuru mashya y’ingabo z’u Burundi, FDLR, Maï Maï, n’imbonerakure, zavuzwe mu Rugezi ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, menya ibyazo.
Ni ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo amakuru yaje avuga ko ingabo z’u Burundi zageze mu bice byo muri Localité ya Rugezi, ha herereye mu majyepfo ashira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe.
Nk’uko iyi nkuru dukesha abaturiye ibyo bice ibivuga, n’uko aba basirikare b’u Burundi bivugwa ko bamaze kwivanga na Maï Maï Interahamwe(FDLR) ndetse kandi ngo bari kumwe n’imbonerakure z’u Burundi.
Iri huriro rigizwe n’Ingabo z’u Burundi, Maï Maï, Imbonerakure na FDLR, kugera kwaryo muri aka gace ka Rugezi, ahahoze ari mu birindiro bikomeye by’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi za Red Tabara aho zabishinze mu 2023, ngo zaje zivuye mu Minembwe, iz’indi zaturutse mu bice by’u mushyasha (Baraka na Uvira).
Byasobanuwe ko izavuye mu Minembwe, n’izavuye ku mushyasha ko zose zahuriye ahitwa kuri Mugera, ziza kuzamukana Murugera, nyuma berekeza mu Rugezi.
Ibyo byabaye nyuma y’uko Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, uyobowe na Gen Hamuri Yakutumba zari zakozanijeho n’u mutwe wa Red Tabara. Uko guhangana kwamaze iminsi itatu, biza kurangira ari uko Red Tabara ihunze muri ibi bice bya Rugezi, Kabanju na Gitumba, ihungira mu misozi ya Nyabibuye ho muri Mibunda.
Gusa harandi makuru avuga ko hari zindi ngabo z’u Burundi zitazwi iyo zerekeje, nyuma y’uko zari zagaragaye muri Mukoko, mu Burasirazuba bwa Komine ya Minembwe. Bitandukanye n’izindi nazo zagaragaye muri Nyagishashya ho mu Biziba, ariko bigakekwa ko zaje ziva muri izo zageze mu Rugezi.
Ingabo z’u Burundi zongeye kuvugwa cyane mu misozi miremire y’Imulenge, mu ntangiriro z’uku kwezi turimo, ni mu gihe mu Cyumweru gishize, byavuzwe ko leta y’iki gihugu cy’u Burundi yambukije abasirikare benshi muri RDC, baza koherezwa mu misozi miremire y’Imulenge mu bice bya Minembwe.
Nyuma y’uko zambutse byagiye bivugwa kenshi ko zoba zishaka kurwanya Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel wamamaye ku izina rya Makanika.
Ibyo byaje kurushaho kuvugwa cyane, mu gihe iz’ingabo z’u Burundi zivanze na FDLR na Maï Maï izwiho kwica no kunyaga Inka z’Abanyamulenge no kubasahura ibyabo.
MCN.