Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amasasu Fardc yaraye irasa mu Mikenke menya ukwayo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 1, 2025
in Regional Politics
0
Amasasu Fardc yaraye irasa mu Mikenke menya ukwayo.
119
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amasasu Fardc yaraye irasa mu Mikenke menya ukwayo.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Mu ijoro ryaraye rikeye Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zarasaguye amasasu menshi mu Mikenke, bikavugwa ko zarimo zisaba guhabwa amafaranga yabo yuzuye, kuko yagabanyijweho, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Mikenke ni agace gaherereye muri Secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Epfo. Ni agace kandi katari mu ntera ndende na Minembwe muri Fizi, kuko ubariranije n’ink’ibirometero 9 uvuye muri Minembwe centre.

Amasasu yarasiwe muri aka gace yatangiye kumvikana igihe c’isaha imwe kugeza igihe cya saa tanu z’iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2025. Ni amasasu yumvikanye no kubantu batuye mu Kalingi ndetse na Lwitsankuko no mu tundi duce turi mu nkengero zayo.

Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga n’uko urwo rusaku rw’imbunda, ari abasirikare ba Leta bakorera muri aka gace barimo barasa.

Bikavugwa ko amafaranga bahembwaga ku kwezi buri musirikare bagendaga bamukuraho idorali z’Amerika 20. Ibyo bikaba byaratumye bivumburira ubuyobozi bwabo barasagura amasasu yo kwica nabi.

Umusirikare muto yahoraga ahabwa ku kwezi idolari 100, bivuze ko yakuweho 20 akaba yarahawe 80$.

Sibyo byonyine kuko kandi aba basirikare ntibahawe ibyo kurya.

Aya makuru avuga ko aba basirikare barimo barasa barangiza bakavuga bati: “Tunaitaji pesa zetu na chakula.” Ugenekereje mu kinyamulenge bivuze ko bavugaga bati: “Turashaka ifaranga zacu n’ibyokurya.”

Ibi bibaye ku nshuro ya gatatu, abasirikare ba Congo bakorera mu misozi miremire bivumburira ubuyobozi bwabo aho babushinja kurya imishahara yabo barangiza bakabahemba ibice. Igitangaje aba basirikare banavuga ko amafaranga yabo ava kuri region yuzuye ariko ko agenda akurwaho n’ubuyobozi bwo muri Secteur no mu ma brigade.

Gusa iryo rasagura ry’abasirikare ba Fardc ryatumye abaturiye ibyo bice bikanga, bamwe muribo babungira mu bihuru abandi ku misozi.

Tags: AmasasuFardcGuhembwaMikenke
Share48Tweet30Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post

Iby'urupfu rwa Col.Rugabisha umusirikare wo muri FARDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?