Amasezerano ya Doha Ateganya Kwambura Intwaro Abarwanyi ba Wazalendo
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu nyubako ya BDGL mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kane tariki ya 20/11/2025, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko amasezerano ya Doha baherutse kugirana na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ateganya gahunda ikomeye yo guhashya no guca burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo, yaba iy’imbere mu gihugu cyangwa iyaturutse mu mahanga.
AFC/M23 yavuze ko aya masezerano yemejwe hagati y’impande zombi agamije kugarura umutekano no guhindura imiterere y’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ahamaze imyaka myinshi hacicikana imitwe y’inyeshyamba n’ubugizi bwa nabi bwibasira abaturage.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko kimwe mu byo impande zombi zumvikanyeho ari ukwambura intwaro abarwanyi ba Wazalendo, kimwe n’indi mitwe yose yitwara gisirikare itemewe, kugira ngo hashyirweho inzego zizewe zishinzwe umutekano. Yagize ati:
“Amasezerano ya Doha ateganya gukura intwaro mu maboko y’imitwe yose yitwaje intwaro, yaba ifite ibikoresho bikomeye cyangwa intwaro zoroshye. Wazalendo bose bari ku butaka bwa Congo bazafatirwa hamwe n’abandi barwanyi bose.”
Ibi bibaye mu gihe mu bice by’uburasirazuba bwa Congo hagikomeje ubushyamirane n’umutekano muke uterwa n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ikomeje kurangwa n’ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi n’iterabwoba bituma abaturage bahoramo umutekano muke n’ihungabana.
AFC/M23 ivuga ko gushyira mu bikorwa aya masezerano ari intambwe iganisha ku kurwanya burundu imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro arambye mu karere.
Amasezerano ya Doha akomeje gusuzumwa n’impuguke mu by’umutekano, kandi byitezwe ko azaba ishingiro ry’urugendo rushya rwo kugarura amahoro mu gihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara.
Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu nyubako ya BDGL i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.






