“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje ko yiteguye kwakira no kubahiriza ibyavuye mu matora ateganyijwe, mu gihe cyose azaba yabaye mu mucyo no mu bwisanzure, yaba ayatsinze cyangwa ayatsinzwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bobi Wine yashimangiye ko nubwo intego ye ari ugutsinda amatora, icy’ingenzi kurusha ibindi ari uko azakorwa mu mucyo, hubahirijwe amategeko, kandi nta kubangamira uburenganzira bw’abaturage. Yagize ati: “Niba amatora abaye mu mucyo, nzemera aho abaturage bashyize amajwi yabo.”
Yasabye Leta ya Uganda kwirinda guhagarika serivisi za internet mu gihe cy’amatora, agaragaza ko kubungabunga ikoreshwa ryayo byafasha abaturage gukurikirana uko amatora agenda, bikanaha amahirwe akarere n’amahanga kugenzura no kwemeza uko yatanzwe. Yagize ati: “Internet igomba kuba ihari kugira ngo abaturage, akarere n’amahanga babone uko natsinze cyangwa natsinzwe.”
Bobi Wine yongeyeho ko mu gihe yaba atsinze Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’abandi bakandida, bazaba bagomba kwemera no kubahiriza ubushake bw’abaturage. Ku rundi ruhande, yavuze ko mu gihe amajwi yaba agiye ku wundi mukandida mu buryo bwemewe n’amategeko, nawe yiteguye kubyemera nta gushidikanya.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa Kane, tariki ya 15/01/2026. Aya matora azitabirwa n’abakandida umunani barimo:
Yoweri Kaguta Museveni,Robert Kasibante,Joseph Mabirizi,James Nathan Nandala Mafabi, Gregory Mugisha Muntu Oyera,Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine),Mubarak Munyagwa Sserunga na Frank Bulira Kabinga
Mu bakandida bose, Perezida Museveni uhagarariye ishyaka NRM na Bobi Wine uhagarariye ishyaka NUP ni bo bafatwa nk’abahanganye bikomeye, nubwo James Nandala Mafabi wo mu ishyaka FDC na we abarirwa mu bakandida bafite igikundiro kitari gito.
Kuri iyi nshuro, Kizza Besigye, wari umaze guhangana na Perezida Museveni inshuro enye mu matora atandukanye, ntazayitabira, kuko afunzwe. Yatawe muri yombi muri Kenya mu buryo butunguranye, ubu akaba afungiwe muri Uganda, aho akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu.
Aya matora ari gukurikiranwa cyane muri Uganda no hanze yayo, aho amaso y’abaturage b’igihugu n’ay’isi yose ahahanze, mu gihe impande zitandukanye zisaba ko azaba mu mucyo, mu mutekano no mu bwisanzure busesuye.






