• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika yabwiwe akaga isi yakwinjwiramo mu gihe yoramuka yivanze mu ntambara ya Israel na Iran.

minebwenews by minebwenews
June 20, 2025
in World News
0
Iran yagabye igitero gikaze i Tel Aviv.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yabwiwe akaga isi yakwinjwiramo mu gihe yoramuka yivanze mu ntambara ya Israel na Iran.

You might also like

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Abategetsi bo mu bihugu bitandukanye basabye Leta Zunze ubumwe z’Amerika kutinjira mu ntambara Israel na Iran bihanganyemo, ngo kuko igihe yoramuka iyivanzemo bishobora kuzateza akarere kose ibyago bikomeye.

Muri abo bategetsi barimo na minisitiri wungirije w’ubanye n’amahanga wa Iran, Saeed Khatibzadeth, watangaje ko niba Amerika yibeshye ikivanga mu bitero bya Israel kuri Iran, akarere k’u Burasizuba bwo hagati kazahinduka “nk’ukuzimu.”

Ni nyuma y’aho ibiro bya perezida wa Amerika ku wa kane byatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri biri imbere, Trump azafata icyemezo cyo kwinjira mu ntambara mu buryo butaziguye cyangwa kuyireka.

Minisitiri Saeed Khatibzadeth yabwiye itangazamakuru ko “iyi atari intambara ya Amerika,” kandi ko mu gihe perezida Donald Trump yayivanzemo, azahora yibukwa nka perezida winjiye mu ntambara itamureba.

Ahamya ko mu gihe yayinjiramo iby’iyi ntambara byahita bihinduka “isayo.”

Byagarutsweho kandi n’u Burusiya, aho bwaburiye Leta Zunze ubumwe z’Amerika ko niramuka ikoze ikosa ikarasa igisasu cya GBU57 kuri Iran ko ibintu bizahita bihindura isura kurusha uko yabitekerezaga. Byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ubanyi n’amahanga w’u Burusiya, Marie Zakharova, aho kandi yongeye ko mu gihe Amerika yakora iryo kosa, ibisa nihamagariye ibyago kuza ku Isi.

Byagarutsweho kandi na Leta ya Korea Yaruguru yatangaje ko Israel iri nka Kanseri ku mahoro yo mu Burasizuba bwo hagati. Ivuga kandi ko ishinja Amerika kwenyegeza umuriro hagati ya Israel na Iran.

Iki gihugu cya Korea Yaruguru gisanzwe gifite imikoranire ya hafi na Iran ivuga ko gutera Iran bikozwe na Israel ari gikorwa cyo kuvogera ikindi gihugu gifite ubwigenge ndetse ari icyaha kitababarirwa cyibasira inyokomuntu.

Korea Yaruguru ni kimwe mu bihugu bimaze imyaka bihanganye na Amerika n’inshuti zayo, ndetse kikaba igihugu gitunze intwaro kirimbuzi.

Ibi byavuzwe nyuma y’aho Iran igabye igitero gikaze ku bitaro bya Israel biherereye mu majy’Epfo y’iki gihugu cya Israel bizwi nka Soroko.

Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko icyo gitero cyari kigamije ku kigo cya gisirikare kiri hafi y’ibyo bitaro, aho kuba kubitaro ubwabyo.

Minisitiri y’ubuzima ya Israel yatangaje ko abantu 71 bakomerekeye mu gitero cya misile cyagabwe ku bitaro bya Soroko.

Israel na yo yarashe ku bigo bya nucléaire bya Iran, birimo n’ikigo kitagikora cya Arak gikoresha amazi menshi, ndetse n’ikigo cya Natanz.

Ariko Iran ntiyatanze amakuru mashya ku bapfuye n’ababikomerekeyemo.

Tags: AmerikaIsraelKutivangaYaburiwe
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y'ikubagahu muri Kenya Perezida William Samue Ruto wa Kenya, yatangaje ko yahamagaje inama y'inama nkuru y'umutekano wa Leta nyuma y'urupfu rwa Raila...

Read moreDetails

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Odinga war'uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana. Raila Odinga wahoze ari minisitiri w'intebe muri Kenya, yitabye Imana nkuko amakuru ava muri iki gihugu abivuga. Murukerera rwo...

Read moreDetails

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n'ibyo akivugaho Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko atashimishijwe n'ifoto ikinyamakuru cya "Time Magazine" cyakoresheje kimuvugaho...

Read moreDetails

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida Rajoelina nyuma yo guhunga yagize icyo abivugaho Perezida wa Madagascar, Andry Rojoeline yatangarije abanyagihugu be ko adafite kwegura, anabasaba gukundana no gukunda igihugu cyabo kugira ngo cyekubamo...

Read moreDetails

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri Ijambo Abarabu rigiye gukurwa mu izina ry'igihugu cya Misiri, aho ryari rimenyerewe cyane nka Repubulika y'Abarabu ya Misiri, nk'uko bikomeje gucikana kumbuga nkoranyambaga...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Amakuru avuga ku musirikare wishwe n’abagenzi be azira ubwoko bwe.

RDC: Amakuru avuga ku musirikare wishwe n'abagenzi be azira ubwoko bwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?