• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika yabwiwe akaga isi yakwinjwiramo mu gihe yoramuka yivanze mu ntambara ya Israel na Iran.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 20, 2025
in World News
0
Iran yagabye igitero gikaze i Tel Aviv.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yabwiwe akaga isi yakwinjwiramo mu gihe yoramuka yivanze mu ntambara ya Israel na Iran.

You might also like

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

Russia Sees Victory as Trump Leans Toward Putin’s Path to Ending the War

Abategetsi bo mu bihugu bitandukanye basabye Leta Zunze ubumwe z’Amerika kutinjira mu ntambara Israel na Iran bihanganyemo, ngo kuko igihe yoramuka iyivanzemo bishobora kuzateza akarere kose ibyago bikomeye.

Muri abo bategetsi barimo na minisitiri wungirije w’ubanye n’amahanga wa Iran, Saeed Khatibzadeth, watangaje ko niba Amerika yibeshye ikivanga mu bitero bya Israel kuri Iran, akarere k’u Burasizuba bwo hagati kazahinduka “nk’ukuzimu.”

Ni nyuma y’aho ibiro bya perezida wa Amerika ku wa kane byatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri biri imbere, Trump azafata icyemezo cyo kwinjira mu ntambara mu buryo butaziguye cyangwa kuyireka.

Minisitiri Saeed Khatibzadeth yabwiye itangazamakuru ko “iyi atari intambara ya Amerika,” kandi ko mu gihe perezida Donald Trump yayivanzemo, azahora yibukwa nka perezida winjiye mu ntambara itamureba.

Ahamya ko mu gihe yayinjiramo iby’iyi ntambara byahita bihinduka “isayo.”

Byagarutsweho kandi n’u Burusiya, aho bwaburiye Leta Zunze ubumwe z’Amerika ko niramuka ikoze ikosa ikarasa igisasu cya GBU57 kuri Iran ko ibintu bizahita bihindura isura kurusha uko yabitekerezaga. Byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ubanyi n’amahanga w’u Burusiya, Marie Zakharova, aho kandi yongeye ko mu gihe Amerika yakora iryo kosa, ibisa nihamagariye ibyago kuza ku Isi.

Byagarutsweho kandi na Leta ya Korea Yaruguru yatangaje ko Israel iri nka Kanseri ku mahoro yo mu Burasizuba bwo hagati. Ivuga kandi ko ishinja Amerika kwenyegeza umuriro hagati ya Israel na Iran.

Iki gihugu cya Korea Yaruguru gisanzwe gifite imikoranire ya hafi na Iran ivuga ko gutera Iran bikozwe na Israel ari gikorwa cyo kuvogera ikindi gihugu gifite ubwigenge ndetse ari icyaha kitababarirwa cyibasira inyokomuntu.

Korea Yaruguru ni kimwe mu bihugu bimaze imyaka bihanganye na Amerika n’inshuti zayo, ndetse kikaba igihugu gitunze intwaro kirimbuzi.

Ibi byavuzwe nyuma y’aho Iran igabye igitero gikaze ku bitaro bya Israel biherereye mu majy’Epfo y’iki gihugu cya Israel bizwi nka Soroko.

Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko icyo gitero cyari kigamije ku kigo cya gisirikare kiri hafi y’ibyo bitaro, aho kuba kubitaro ubwabyo.

Minisitiri y’ubuzima ya Israel yatangaje ko abantu 71 bakomerekeye mu gitero cya misile cyagabwe ku bitaro bya Soroko.

Israel na yo yarashe ku bigo bya nucléaire bya Iran, birimo n’ikigo kitagikora cya Arak gikoresha amazi menshi, ndetse n’ikigo cya Natanz.

Ariko Iran ntiyatanze amakuru mashya ku bapfuye n’ababikomerekeyemo.

Tags: AmerikaIsraelKutivangaYaburiwe
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin. Perezida Zelenskyy Volodymyr wa Ukraine yavuze ko afite ubushake bwo kuzahurira mu biganiro bizamuhuza na perezida wa Leta Zunze...

Read moreDetails

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara. Leta Zunze ubumwe z'Amerika yo keje igitutu Ukraine, iyisaba guhagarike intambara vuba na bwangu, kandi ikemera ibyumvikanyweho mu biganiro biheruka guhuriramo perezida...

Read moreDetails

Russia Sees Victory as Trump Leans Toward Putin’s Path to Ending the War

by minebwenews
August 16, 2025
0
Russia Sees Victory as Trump Leans Toward Putin’s Path to Ending the War

Russia is hailing the outcome of the high profile summit between U.S. President Donald Trump and Russian President Vladimir Putin in Alaska, even though no formal agreement was...

Read moreDetails

Ibyavuye mu nama ya yahuje perezida Trump na mugenzi we Putin.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Perezida Trump yahuye na mugenzi we w’u Burusiya Putin.

Ibyavuye mu nama yahuje perezida Trump na mugenzi we Putin. Umukuru w'igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yahuye na mugenzi we w'u Burusiya Vladimir Putin, umubonano...

Read moreDetails

Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC.

Amerika yanenze uburyo agahenge katubahirijwe muri RDC. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zamaganye kuba hatarabaye kubahiriza agahenge hagati y'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n'izo mu ihuriro rya...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Amakuru avuga ku musirikare wishwe n’abagenzi be azira ubwoko bwe.

RDC: Amakuru avuga ku musirikare wishwe n'abagenzi be azira ubwoko bwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?