Amerika Yahagaritse Ibikorwa by’Ibigo byayo mu Burundi
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yatangaje ko ibigo bitandukanye bigengwa na Guverinoma ya Amerika bikorera ku butaka bw’u Burundi bigiye gufunga by’agateganyo, bitewe n’ikibazo cyo guhagarika imirimo ku nzego zimwe na zimwe za Leta ya Amerika, kizwi nka Government Shutdown.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) tariki ya 02/02/2026, iyo ambasade yagize iti:
“Ibigo by’Abanyamerika bizafunga imiryango guhera ejo tariki ya 03/02/2026 kugeza igihe hazaboneka irindi tangazo rishya ku bijyanye no kongera gusubukura imirimo kwa Guverinoma ya Amerika. Tuzabamenyesha igihe ibikorwa bizasubukurirwa.”
Ambasade yasobanuye ko iki cyemezo kireba ibigo bimwe na bimwe bigengwa na Amerika, ariko kitareba ibikorwa bya ambasade ubwayo, yo ikomeza gukora imirimo yayo isanzwe, cyane cyane ijyanye na dipolomasi n’inyungu z’igihugu.
Mu bigo byahagaritswe harimo nk’amasomero ya Amerika, ibigo ndangamuco, n’izindi gahunda z’ubufatanye n’imyigishirize Amerika isanzwe itanga mu bihugu bitandukanye, birimo n’u Burundi.
Iyo ambasade yanamenyesheje kandi ko amatangazo yari asanzwe acishwa ku mbuga nkoranyambaga zayo agiye kugabanuka, hakazajya hatangazwa gusa amakuru y’ingenzi cyane, mu rwego rwo guhuza n’ibihe bya Government Shutdown.
Iki cyemezo ntikireba u Burundi gusa, kuko ambasade za Amerika zitandukanye muri Afurika zatangiye gutanga amatangazo asa n’ayo, zemeza ko serivisi n’itumanaho rusange bigiye kugabanuka by’agateganyo.
Tariki ya 01/02/2026, Guverinoma ya Amerika yahagaritse ibikorwa ku nzego zimwe na zimwe za Leta, izindi zigakomeza gusa imirimo y’ingenzi. Ibi byatewe n’uko Inteko Ishinga Amategeko yananiwe kumvikana ku ngengo y’imari, by’umwihariko iyagombaga kugenerwa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (Department of Homeland Security).
Impaka zashyamiranye cyane zashingiraga ku mikorere y’Urwego rushinzwe Umutekano w’Abimukira (ICE), nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Minneapolis, muri Leta ya Minnesota, aho abakozi ba ICE bashinjwe kwica abaturage babiri.
Abadepite bo ku ruhande rw’Aba-Démocrates basaba ko hakorwa amavugurura akomeye mu mikorere ya ICE, mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa rikomeje kugaragara. Ku rundi ruhande, Aba-Républicains bashimangira ko amategeko ahana abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko agomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa uko ateganyijwe.
Kubera ko ingengo y’imari itorewe iyo minisiteri itabashije kwemezwa mu gihe cyagenwe, byatumye idahabwa amafaranga ayifasha gukomeza imirimo yayo. Ibyo byagize ingaruka no ku zindi minisiteri n’inzego za Leta, kuko itegeko ry’ingengo y’imari ryagombaga gutorerwa hamwe.
Muri Amerika, Inteko Ishinga Amategeko igira inshingano zo kwemeza ingengo y’imari y’igihugu buri mwaka. Gusa, hagati mu bihembwe, hashobora kwemezwa andi mategeko yihariye agena amafaranga agenewe inzego zimwe na zimwe. Iyo ayo mategeko atemejwe ku gihe, habaho guhagarika imirimo ya guverinoma ku rwego runaka.
Ibi bibaye kandi nyuma y’uko mu mpera za 2025, Amerika yongeye kunanirwa kumvikana ku ngengo y’imari, bituma imirimo ya Leta ihagarara iminsi 43, igihe cyabaye kirekire cyane mu mateka y’iki gihugu.
Ihagarikwa ry’ibikorwa by’ibigo bya Amerika mu bihugu birimo n’u Burundi ni imwe mu ngaruka zigaragara z’iki kibazo cya politiki n’imiyoborere, kikomeje kugira ingaruka ku mikoranire mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






