Amerika Yahamagariye M23 Kuva ku Butaka bwa RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ku mugaragaro umutwe wa M23 kuva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gushimangira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu bumaze igihe bwugarijwe n’intambara.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje Abasenateri ba Amerika Jim Risch na Jeanne Shaheen na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, byabereye i Washington. Ibiganiro byibanze ku masezerano azwi nka Washington Accords for Peace and Prosperity, agamije guteza imbere amahoro arambye n’iterambere rishingiye ku bufatanye hagati ya Amerika na RDC.
Impande zombi zaganiriye ku bufatanye mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ishoramari riri guteganywa mu mushinga wa Lobito Corridor ufite akamaro kanini mu bucuruzi n’iterambere ry’akarere, ndetse no ku mbogamizi zikomeje guterwa n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Abasenateri ba Amerika bagaragaje impungenge zikomeye ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace, basaba ko umutwe wa M23 uhava burundu. Banashimangiye ko amahoro arambye adashobora kugerwaho hatabayeho ibiganiro bya politiki byimbitse, bihujwe n’ingamba zifatika zo gusenya no guhagarika imitwe yitwaje intwaro yose, irimo FDLR na Wazalendo.
Amerika yongeye kugaragaza ko yiyemeje gukomeza gufasha RDC mu rugendo ruganisha ku mutekano, ituze n’iterambere rirambye, ishimangira ko amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ari ingenzi ku mutekano w’akarere kose ka Afurika yo hagati n’iy’Ibiyaga Bigari.







