• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, March 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amerika Yamaganye Ibitero byibasira Abasivile mu Burasirazuba bwa RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 13, 2026
in Regional Politics
0
U Bufaransa, u Bubiligi na EU Bamaganye Igitero Cyahitanye Umukozi wa Loni
64
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika Yamaganye Ibitero byibasira Abasivile mu Burasirazuba bwa RDC

You might also like

U Rwanda Rwamaganye Uburyarya bw’Amahanga ku Ntambara yo muri RDC

Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Bunyoni, Yarekuwe Nyuma yo Kumara Hafi Imyaka Ine Afunzwe

U Bufaransa, u Bubiligi na EU Bamaganye Igitero Cyahitanye Umukozi wa Loni

Igitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyongeye gukaza impaka ku mutekano w’abasivile n’abakora ibikorwa by’ubutabazi mu karere karimo intambara ikomeye. Iki gitero cyahitanye umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ukomoka mu Bufaransa hamwe n’abasivile babiri, bituma amahanga atangira kongera gutabariza abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara imaze imyaka myinshi muri aka karere.

Ibi byatangajwe n’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byasohoye itangazo tariki ya 11/03/2026. Muri iri tangazo, Washington yamaganye ibitero byibasira abasivile, isaba impande zose ziri mu ntambara kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano no kurinda ubuzima bw’abaturage n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’iyo minisiteri, hagarutswe ku ngaruka zikomeye z’iki gitero, hagira hati:

“Igitero cya drone cyabaye ku wa Gatatu i Goma cyahitanye umukozi w’Umuryango w’Abibumbye n’abasivile nibura babiri, cyongera ku mubare w’abamaze gupfa mu buryo bubabaje mu burasirazuba bwa RDC. Turihanganisha imiryango yabo ndetse n’abo bakoranaga, kandi turasaba impande zose ziri mu ntambara kurinda abakozi b’ubutabazi n’ab’Umuryango w’Abibumbye. Ibitero byibasira abasivile ntibyemewe na gato.”

Amerika yongeyeho ko itegereje ko impande zose zirimo Leta ya Kinshasa, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), n’abandi bose bagira uruhare muri iyi ntambara kubahiriza amasezerano bagiranye yo guhagarika imirwano.

Amakuru y’ibanze yatangajwe n’ihuriro rya AFC/M23 agaragaza ko abantu batatu ari bo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’iki gitero, barimo umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ukomoka mu Bufaransa.

Nyuma, Leta ya RDC yatangaje ko igiye gukora iperereza rigamije kumenya iby’iki gitero cyagabwe i Goma. Icyakora, hari abavuga ko ibi bishobora kuba ari uburyo bwo kuyobya uburari, kuko amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu mujyi wa Goma agaragaza ko ingabo za RDC ari zo zagabye iki gitero, zigamije kurimbura abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23. Ibi kandi byemezwa n’abayobozi bari muri iri huriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).

Iki gitero cyongeye kwibutsa ubukana bw’intambara iri hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’ihuriro rya AFC/M23, mu gihe buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana w’ibitero byibasira abasivile, nubwo hari amakuru agaragaza ko ingabo za RDC n’abambari bazo ari bo batangiza ibitero.

Iki gitero kandi cyongeye gutuma hibazwa ku mutekano w’abakozi b’imiryango itanga ubufasha bw’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), mu kwezi kwa mbere kwa 2026 habayeho ibitero byibasiriye abakozi b’ubutabazi muri aka karere.

Igitero cya drone cyagabwe i Goma cyerekanye ko umutekano w’aba bakozi ugikomeje kuba ikibazo gikomeye.

Mbere y’iki gitero cy’i Goma, tariki ya 05/03/2026, ibihugu byinshi birimo u Bubiligi, Danemark, Ubufaransa, u Budage, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi, u Bwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byari byasohoye itangazo bihuriyemo rigaragaza impungenge zikomeye ku kuba amasezerano yo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC akomeje kutubahirizwa.

Aya masezerano yasinyiwe i Washington tariki ya 04/12/2025, ndetse anashimangirwa n’imihigo yafatiwe i Doha tariki ya 19/08/2025, agamije gushyiraho agahenge karambye no guhagarika burundu imirwano.

Ibi bihugu n’imiryango mpuzamahanga bigize itsinda mpuzamahanga rihuza ibikorwa byo gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari (International Contact Group – GCI), riyobowe na Suwede, byavuze ko bimwe mu byica ayo masezerano harimo no gukoresha drones mu bitero bya gisirikare, ibintu bishobora gushyira mu kaga gakomeye abasivile.

Nubwo amahanga akomeje gushyira imbaraga mu gushaka amahoro binyuze mu biganiro bya dipolomasi, harimo inzira za Washington na Doha zishyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku rugamba ho ibintu biracyari bibi.

Amahanga akomeje gushimangira ko nta gisubizo cya gisirikare cyonyine gishobora gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, asaba ko impande zose zisubira ku meza y’ibiganiro kugira ngo haboneke umuti urambye w’iyi ntambara imaze imyaka myinshi ihungabanya ubuzima bw’abaturage.

Tags: AbasiviliAmericaDroneGomaIgitero
Share26Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

U Rwanda Rwamaganye Uburyarya bw’Amahanga ku Ntambara yo muri RDC

by Bahanda Bruce
March 12, 2026
0
U Rwanda Rwamaganye Uburyarya bw’Amahanga ku Ntambara yo muri RDC

U Rwanda Rwamaganye Uburyarya bw’Amahanga ku Ntambara yo muri RDC Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko uburyo umuryango mpuzamahanga witwara ku ntambara iri kubera...

Read moreDetails

Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Bunyoni, Yarekuwe Nyuma yo Kumara Hafi Imyaka Ine Afunzwe

by Bahanda Bruce
March 11, 2026
0
Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Bunyoni, Yarekuwe Nyuma yo Kumara Hafi Imyaka Ine Afunzwe

Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Bunyoni, Yarekuwe Nyuma yo Kumara Hafi Imyaka Ine Afunzwe Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni, yarekuwe nyuma yo kumara hafi imyaka...

Read moreDetails

U Bufaransa, u Bubiligi na EU Bamaganye Igitero Cyahitanye Umukozi wa Loni

by Bahanda Bruce
March 11, 2026
0
U Bufaransa, u Bubiligi na EU Bamaganye Igitero Cyahitanye Umukozi wa Loni

U Bufaransa, u Bubiligi na EU Bamaganye Igitero Cyahitanye Umukozi wa Loni Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku...

Read moreDetails

Ibura ry’Ingengo y’Imari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

by Bahanda Bruce
March 10, 2026
0
Ibura ry’Ingengo y’Imari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ibura ry’Ingengo y’Imari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community – EAC) ukomeje guhura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amafaranga, gishobora kugira ingaruka zikomeye...

Read moreDetails

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ngufu za Nikleyeri i Paris

by Bahanda Bruce
March 10, 2026
0
Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ngufu za Nikleyeri i Paris

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ngufu za Nikleyeri i Paris Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu bayobozi bakomeye ku isi bitabiriye inama mpuzamahanga ya kabiri...

Read moreDetails
Next Post
Ese Politiki ya Tshisekedi mu Burasirazuba bwa RDC Irasa n’Intaba yo Hepfo Ihabwa Yo Ntitange”? — Isesengura rya Girinka William Kabare

Amakuru y’Ibanga Agaragaza ko FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bateguye Igitero Kinini gishobora Gutangirira mu Bice bya Uvira

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?