Amerika yasubitse ku munota wa nyuma inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubitse ku munota wa nyuma inama yari iteganyijwe guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyo nama yari iteganyijwe kubera i Washington ku wa Kane, tariki ya 13/11/ 2025, yagombaga kugaragaza intambwe nshya mu mubano w’ibihugu byombi, byari biteganyijwe gusinya amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’akarere no gushimangira umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru yemeza ko iki cyemezo cyo gusubika inama cyafashwe ku munota wa nyuma n’abayobozi ba Dipolomasi ya Amerika, biturutse ku kutumvikana ku ngingo zimwe zikomeye zari ziri mu masezerano, zirimo uburyo bwo gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.
Umwe mu badipolomate b’i Washington wabigize ubwiru, yabwiye itangazamakuru ko “Amerika ikomeje gushaka inzira yo guhuza impande zombi mu buryo burambye kandi buboneye, ariko hari ibintu byagombaga kubanza gusobanuka mbere yo gusinya amasezerano.”
Kuva mu myaka ishize, umubano hagati ya Kigali na Kinshasa waranzwe n’ubushyamirane bushingiye ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Kinshasa ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibyo birego, rukavuga ko rufite impungenge z’umutekano zituruka ku mitwe ikorera muri Congo, irimo FDLR.
Iyi nama yari yitezweho gutanga icyizere gishya ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubukungu n’umutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Gusa gusubikwa kwayo bisize urujijo ku hazaza h’iyo gahunda y’ubwiyunge.
Ubuyobozi bwa Amerika ntiburatangaza igihe inama izongera gutegurwa, ariko bwemeje ko ibiganiro hagati y’impande zombi bizakomeza mu buryo bw’ibanga kugira ngo habeho umusaruro urambye.





