Amerika Yategetse ko FDLR na Wazalendo Birandurwa Burundu
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, aherutse kwakirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasabwe gufata ingamba zifatika kandi zihamye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo, nk’ishingiro ry’umutekano n’amahoro arambye mu gihugu cye no mu karere kose.
Perezida Tshisekedi ari muri Amerika kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano wa dipolomasi hagati ya Washington na Kinshasa, no kuganira ku ngingo z’ingenzi zirimo umutekano, ubukungu n’amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ku wa Gatatu tariki ya 04/02/2026, ni bwo yakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol), aho yagiranye ibiganiro byimbitse n’abasenateri bakuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga. Abo ni Senateri Jim Risch, uyobora iyo Komisiyo, afatanyije na Senateri Jeanne Shaheen.
Iyo Komisiyo yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda, ku mubano usanzwe hagati ya Amerika na Congo, ndetse no ku mishinga y’iterambere ihuriweho irimo n’ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umushinga wa Lobito Corridor, ufatwa nk’inkingi ikomeye mu guhuza ubukungu bw’akarere.
Abasenateri bombi bemeje ko Amerika yiteguye gukomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa RDC, ariko bashimangira ko iyo mikoranire igomba gushingira ku kubahiriza byimazeyo amasezerano ya Washington, impande zombi zayasinye zigashyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.
Jim Risch na Jeanne Shaheen bongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufata ingamba ku bantu cyangwa ku nzego zaba zica amasezerano, mu rwego rwo gukumira isubira inyuma ry’amahoro no kwirinda ko amakosa yakongera kuba.
Tariki ya 04/12/2025, Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ni bwo bemeje ku mugaragaro amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi i Washington mu kwezi kwa gatandatu 2025. Aya masezerano ateganya ko Kinshasa igomba gusenya burundu umutwe w’abajenosideri ba FDLR, bamaze igihe bagirana imikoranire n’ingabo za Leta, mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’umutekano rwari rwarafashe.
Raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zasohotse mu mpera z’umwaka ushize, zagaragaje ko Leta ya Congo ikomeje gukorana na FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo mu ntambara irimo ihanganisha ingabo za FARDC n’umutwe wa AFC/M23, ibintu Amerika ifata nk’inzitizi ikomeye ku mahoro arambye.
Abasenateri Risch na Shaheen bagaragarije Perezida Tshisekedi ko amahoro arambye atagerwaho mu gihe RDC itarafata icyemezo gikomeye cyo kurandura iyo mitwe yitwaje intwaro. Bagize bati:
“Kugira ngo habeho umutekano urambye, RDC igomba kugira uruhare rwayo mu kugabanya umwuka w’intambara, ifata ingamba zihamye zo kurwanya FDLR n’imitwe ya Wazalendo ikomeje kubangamira umutekano n’imibereho y’abaturage.”
Banamushishikarije gushyira imbere ibiganiro bya politiki bihuza Abanye-Congo bose, aho gukomeza inzira ya gisirikare ishobora kurushaho kwongera ibibazo. Bati:
“Turizera ko uru ruzinduko ruzatuma RDC yiyemeza ibiganiro bya politiki bifite ireme ku rwego rw’igihugu, kugira ngo hubakwe ubumwe bwa politiki bukenewe mu guhuza igihugu no gushimangira ejo hazaza h’umubano wacu.”
Ku rundi ruhande ariko, Amerika yagaragaje impungenge zayo ku bijyanye no kwigarurira ibice byo mu burasirazuba bwa Congo bikomeje gushinjwa umutwe wa M23.
Abasenateri bagaragaje ko abaturage ba Congo barenga miliyoni 26 bakeneye ubutabazi bwihutirwa kubera inzara n’ingaruka z’intambara, bityo ko badakwiye gukomeza kuba igitambo cy’aya makimbirane.
Senateri Jeanne Shaheen, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yasabye ko umutwe wa M23 uryozwa kutubahiriza amasezerano ya Washington, yashyiriweho gushyigikira amahoro n’iterambere birambye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anavuga kandi ko uyu mutwe ukwiye kuva kubutaka bwa RDC.






