Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, yagiranye ikiganiro kirambuye na mugenzi we wa Leta ya Qatar, baganira ku ngingo z’ingenzi zirimo gushakira umuti urambye kandi w’amahoro amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko byatangajwe n’itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ryasohotse ku munsi w’ejo tariki ya 10/01/2026, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Minisitiri Tete António. Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Iryo tangazo ryasobanuye ko, uretse kuganira ku mubano mwiza usanzwe uranga Angola na Qatar, aba bayobozi banibanze ku gushakira ibisubizo by’amahoro ibibazo bikomeje kugonga umubano w’u Rwanda na RDC. Ryagize riti: “Baganiriye ku nzira z’amahoro zigamije gushakira umuti binyuze mu biganiro byubahiriza amahame n’amategeko mpuzamahanga ku bibazo biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.”
Minisitiri Sheikh Mohammed yashimangiye ko Qatar ikomeje gushyigikira byimazeyo inzira z’ibiganiro by’amahoro nk’ishingiro ryo gukemura amakimbirane, asaba ko ibyo biganiro byubahiriza amahame n’amategeko mpuzamahanga, mu nyungu zo kugarura ituze n’umutekano birambye ku rwego rw’akarere n’Isi muri rusange.
Kuva umubano w’u Rwanda na RDC wajya mu bihe bikomeye, Qatar yabaye kimwe mu bihugu byagaragaje ubushake n’inyota byo kuba umuhuza w’inyangamugayo. Iki gihugu cyatangiye kugaragara mu biganiro bigamije kunga impande zombi guhera mu ntangiriro za 2023, mbere yo gutera intambwe ikomeye mu kwezi kwa gatatu 2025, ubwo cyahuzaga Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC.
Uruhare rwa Qatar rwakomeje kugaragara mu biganiro byakurikiyeho, byaje no gutanga umusaruro ugaragara binyuze mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa cumi nabiri 2025.
Byongeye kandi, binyuze mu biganiro by’amahoro bikomeje kubera i Doha, Qatar ikomeje kuba ku isonga mu buhuza hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, uhanganye n’ingabo za Leta, mu rwego rwo gushakira Akarere k’Iburasirazuba bwa RDC amahoro arambye n’umutekano uhamye.






