• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 11, 2026
in Regional Politics
0
Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, cyo gukaza politiki igamije gukumira abimukira no kugabanya inkunga ihabwa bimwe mu bihugu, by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko iyo politiki ikwiye gufatwa nk’isomo rikomeye ku bihugu bya Afurika bikomeje kwishingikiriza ku bufasha bw’amahanga aho gushyira imbaraga mu kwiyubakira ubushobozi bwabyo bwite.

Ibi Perezida Museveni yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Uganda, aho yagaragaje ko politiki ya Perezida Trump ishyira imbere inyungu z’igihugu cye, ikanatanga urugero rwiza rw’uko igihugu cyigenga gikwiriye kwihagararaho mu miyoborere no mu bukungu.

Yagize ati: “Nkunda cyane Perezida Trump. Avuga ko adashaka ko abantu bajya muri Amerika. Ndamushimira uburyo akumira abantu badafite aho bajya. Ariko se, ubundi mujya muri Amerika gukora iki? Mwagumye hano muri Uganda. Ibi bitwigisha ko tugomba kubaka ubushobozi bwacu hano muri Uganda no muri Afurika yose.”

Perezida Museveni yavuze ibi mu gihe Perezida Trump akomeje gufata ibyemezo bikakaye mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, birimo guhagarika zimwe mu nkunga zagenerwaga ibihugu bitandukanye, cyane cyane ibyo muri Afurika, hagamijwe kurengera no gushyira imbere inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

By’umwihariko, Perezida Trump aherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’ibihugu bigera kuri 39, birimo na Uganda, aho abaturage babyo bazajya basabwa gutanga ingwate ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ingana n’Amadolari 15,000 kugira ngo bahabwe Visa yo kwinjira muri icyo gihugu.

Perezida Museveni yifatanyije n’abandi bayobozi n’abanyapolitiki bo muri Afurika bagaragaza ko kwishingikiriza ku mfashanyo z’amahanga bigira ingaruka mbi ku miyoborere myiza, bigaca intege umuco wo kubazwa inshingano ku bayobozi, ndetse bikadindiza iterambere ry’ubukungu bushingiye ku mbaraga z’imbere mu gihugu.

Iyi myumvire ikomeje gukura no gushinga imizi mu bayobozi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika, bashimangira ko ejo hazaza h’iterambere rirambye rishingira ku kwigira, kwihangira imirimo, no kubaka ubushobozi bw’imbere mu bihugu, aho gukomeza gutega amaboko ku bufasha buturuka hanze.

Tags: AbimukiraMuseveniPolitikiTrump

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?