Apostle Dr Paul Gitwaza yagize icyavuga ku bwitange ababohoye i gihugu cy’u Rwanda bitanze, kandi arabashimira byimazeyo.
Ni ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 04/07/2024 u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 30, umunsi wo kwibohora.
Uyumunsi ku Banyarwanda ni umunsi udasanzwe, kuko ariho ingoyi yacitse, abari ishyanga bagataha mu cyababyeye.
Dr Gitwaza umushumba w’itorero rya Zion Temple mu kwifatanya n’Abanyarwanda, akoresheje imbuga nkoranya mbaga, yavuze ko umuhate w’abitangiye igihugu utabaye imfabusa.
Yagize ati: “Uyu munsi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda turizihiza imyaka 30 yo kwibohora. Turashima Imana ku bwumudendezo yaduhaye, tugashima Imana abagabo n’abagore b’intwari bahagurukiye kwitangira amahoro n’umudendezo w’i Gihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ati: “Icyuya cyabo, amaraso yabo ndetse n’ubuzima bwabo ntibyabaye imfabusa. Tuzahora tuzirikana ibitambo batanze ndetse tunubahisha ubuzima bwabo.”
Amateka yo ku bohora igihugu atangirira ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare, aho ingabo za RPF zinjiriye tariki ya 01/10/1990.
Ni urugamba rutoroheye RPF Inkotanyi kuko bamwe mu bayobozi bakomeye mu zari ingabo zayo bishwe n’umwanzi.
Uwari Umugaba mukuru, Intwari Gen Major Fred Gisa Rwigema, Major Chris Bunyenyezi na Major Peter Bayingana barashwe n’ingabo z’umwanzi(Ex-Far).
Ariko ibyo ntibyaciye intege RPF Inkotanyi kuko urugamba rwarakomeje ruyobowe na Major Gen Paul Kagame icyo gihe, yari avuye muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika araruyobora kugeza igihe intsinzi ibonekeye. Genocide irahagarara ndetse u Rwanda rwongera kubona amahoro n’umutekano.
MCN.