Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.
Ibiganiro by’imishyikirano byahuriyemo intumwa z’umutwe wa M23 n’iza leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo i Doha muri Qatar, byanitabiriwe kandi na minisitiri w’umutekano w’u Rwanda, Vincent Biruta n’uwa RDC w’ubutegetsi Jacquemain Shabani.
Ni ku nshuro ya gatanu impande zombi zihurira mu biganiro i Doha, aho kuri iyi nshuro zageze muri iki gihugu ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kane tariki ya 10/07/2025.
Minisitiri Vincent Biruta w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC, bwana Jaquemin Shabani, bitabiriye ibi biganiro nk’abaje kubikurikira gusa, nk’uko RFI yabitangaje. Ndetse kandi byanitabiriwe n’intumwa zohorejwe na komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze ubumwe na Togo.
Ibi biganiro birimo kuba ku gitutu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kandi abategetsi b’iki gihugu cya Amerika bemeza ko bizeye neza ko bizagenda neza, ndetse kandi ko ari nabyo ntambwe yanyuma bahite bagra ku bw’umvikane.
Massad Boulos, umujyanama wa perezida Donald Trump kuri Afrika yatangaje ko ibiganiro bya Doha ubu bizaba bihagarariwe n’abategetsi bakomeye kurushaho ku mpande zombi, yongeraho ko na bo muri Amerika bazaba bahari.
Kugeza ubu impande zombi ziri i Doha ntizirumvikana ku byo buri ruhande rusaba.
Mu kwezi kwa gatanu abategetsi ba RDC mubyo barimo basaba cyane, harimo ko M23 irekura ibice yafashe hagashyirwaho ubutegetsi bugengwa na Kinshasa n’igisirikare cya Leta.
Mbere yuko impande zombi zisubira i Doha, umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ingingo umunani wifuza kugira ngo hasubire kwizerana hagati yabo na Kinshasa.
Uyu mutwe wa M23 ugenzura hafi u Burasirazuba bwa Congo bwose, ahanini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Muri ibi biganiro hitezwe byinshi, kuko nibyo byitezweho kugeza RDC ku mahoro arambye, nyuma y’ibindi biganiro by’amahoro byahuriyemo u Rwanda na RDC i Washington mu kwezi gushize mu mpera zako.
Mu gihe ibi biganiro bitogenda neza, n’ibyasinyiwe i Washington ntacyizere cyabyo cyaba kigihari.
Nyamara kurundi ruhande, ibi biganiro bibaye mu gihe Leta ya Congo yiteguye kurwana intambara ikomeye, kuko iheruka kurunda abasirikare bayo benshi i Uvira no mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire y’i Mulenge, nko kwa Mulima, i Ndondo ya Rurambo n’i Kilembwe. Amakuru avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo gutegura uko aba basirikare bayo bongera kwisubiza ibice umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byabambuye birimo n’umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’uwa Goma na wo ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.