“Bahunze Uvira, ubu turi mu masasu menshi,” ibivugwa n’Abanya-b’Uvira.
Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zari mu Mujyi wa Uvira zahahunze zerekeza mu bindi bice byo mu yandi ma teritwari yo muri Kivu y’Epfo n’i Kalemi, nyuma y’uko habaye ukutumvukana hagati y’izi ngabo za leta na Wazalendo.
Mu minsi mike ishize muri Uvira nibwo hahungiye ingabo nyinshi za FARDC, aho zarimo ziva i Bukavu nyuma y’uko m23 yarimaze kuhafata.
Bivugwa ko Uvira hari ibihumbi byinshi by’ingengo za Congo (FARDC).
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/02/2025, nk’uko abaturage baturiye umujyi wa Uvira babwiye Minembwe.com ko ziriya ngabo zahavuye hasigaramo Wazalendo gusa, ariko ko bari kurasagura amasasu yo gufusha ubusa, ndetse ko ibyo kurasa byatangiye mu gitondo kugeza isaha zamanywa.
Ati: “Abasirikare ba FARDC bavuye Uvira. Bamwe muri bo berekeje i Kalemi abandi i Fizi, hari n’abazamutse imisozi.”
Aba baturage bavuze ko abasirikare berekeje i Kalemi bagiye n’ibato(bateau).
Ati: “FARDC iri kwerekeza kw’iporo(port) kugira ngo burire ibato baje i Kalemi.”
Ntacyo ubuyobozi bwa FARDC buratangaza kuri iri hunga ry’izi ngabo ziri kuva mu mujyi wa Uvira.
Usibye ko umwe muri aba baturage yatubwiye ko Uvira nta buyobozi bukiharangwa.
Mubutumwa bw’amajwi uyu muturage yaduhaye, bugira buti: “Hano turi mu gihugu kitari icya perezida Félix Tshisekedi, kandi kitari icya M23 . Rero ni mu kavuyo gusa. Kuva mu gitondo cya kare imbunda ziri kuvuga ubutitsa. Biradushobeye! Nawe ngira ng’ubu turi kuvugana uri kumva amasasu. Wazalendo nibo bari muri aka karere. Barinjira mu mazu bagakora ibyo bashaka.”
Yakomeje avuga ko hari n’umudamu w’Umunyamulenge warashwe na Wazalendo baramukomeretsa, kandi ko bamusanze iwiwe mu rugo.
Kuva ku wa mbere nta bikorwa biriko bikorwa, amashuri, iby’ubucuruzi ndetse no gutembera mu mihanda ntabyo.
Ahanini byavuye kukutumvikana hagati ya Wazalendo na Fardc, kuko Wazalendo bashinja izi ngabo za leta guta umujyi wa Bukavu ukigarurirwa na m23.
Bikaba byaraviriyemo ihangana rikomeye ryabaye ku cyumweru no ku wa mbere hagati y’impande zombi. Ari nabyo bitumye Fardc ihunga iva Uvira.
Muri iyo mirwano yapfuyemo abantu 14 barimo abasivili n’abasirikare.
Hagataho umutwe wa m23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi, aho no ku munsi w’ejo wafashe umujyi wa Kamanyola uri mu nzira igana Uvira unyuze mu Kibaya cya Rusizi.
Andi makuru ataremezwa n’uyu mutwe wa m23 avuga ko wafashe ibice bimwe byo muri iki Kibaya cya Rusizi giherereye mu ntera ngufi n’umujyi wa Uvira.