Bamwe mu Banye-Congo bavuze ko bakwiye kweguza perezida Tshisekedi
Bamwe mu Banye-Congo baturiye agace ka teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bavuze ko kubera ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bwananiwe kugeza igihugu cyabo ku mahoro arambye, bakwiye kumweguza, ngo nk’uko no mu Bufaransa babisabye mugenzi we Emmanuel Macron.
Byavugiwe mu kiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/10/2025, cyashyizweho n’umunyamakuru witwa Andre Byadunia icyo yise “Amuka tujenge.”
Muri iki kiganiro gikorwa buri gitondo cya buri munsi usibye icyo ku cyumweru, abaturage bakivugiyemo ko bakwiye kwiyubakira Igihugu cyabo, ngo kuko ntawundi uzaza ku kibubakira.
Ibi byaje nyuma y’aho bavugaga ku mwanzuro wafashwe n’igisirikare cya RDC, aho ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu cyasohoye itangazo, kimenyesha umutwe wa FDLR kwishyira mu maboko yaco cyangwa ay’ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, ubundi bagacurwa mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.
Bikaba bi kubiye mu myanzuro yafatiwe mu biganiro by’amahoro bihuza iki gihugu cya RDC n’icy’u Rwanda, kubuhuza bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’iya Qatar.
Umwe muri aba baturage yahise avuga ati: “FDLR bari he? Erega perezida Felix Tshisekedi ahora mu mikino imeze nk’i y’amakomedi.”
Yunzemo kandi ati: “Umutwe urandya buri gihe iyo numva ibyo Tshisekedi akora. Iyo aza kuba ari umugabo yari kuba yarashoye intambara ku Rwanda. Ku rutera byari ku mufasha kwisubiza umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.”
Yavuze kandi ati: “Mwabonye ko umutwe wa M23 watanze ubutumwa ko ugiye gufata umujyi wa Uvira. Kuki FARDC ija kurasa ibisasu ku kiraro cya Walikale bikagisenya, aho kuza ngwisenye aho uyu mutwe uzanyura uza gufata Uvira, ku kiraro cya Rusizi. Ntacyo tuzageraho tutararwanya u Rwanda.”
Yavuze kandi ko uyu mutwe uri hafi gufata Shabunda, Mwenga n’ahandi, kandi ko ntakizawubuza kuhabohoza, bityo ashimangira ko Abanye-Congo nabo bakwiye guhagarara k’igabo bakirukana perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi, bagashyiraho undi uzabayobora neza.
Yanageze naho atanga urugero avuga ko mu Bufaransa uwahoze ari minisitiri w’intebe muri iki gihugu, aheruka kubwira Emmanuel Macron ko agomba kwegura.
Ati: “Dukwiye kwigira k’u Bufaransa, uwahoze ari minisiti w’intebe wabwo, yabwiye perezida Emmanuel Macron mu ntangiriro z’iki cyumweru guhita yegura, kandi akegura ku neza y’abenegihugu. Natwe n’uko tugomba kubigenza. Tweguze Tshisekedi.”
Yasoje asaba benewabo Abanye-Congo bagenzi be ko igihe batarakanguka, ngo bamenye ko ubutegetsi buriho bwabagurishije, bazapfa bagashyiraho bya burundu. Ababwira guhita bahagurukira rimwe, ngo kuko ari bwo isi izamenya ikibazo cyabo, nk’uko Amerika yabikoze ubwo Iran yirwanagaho nyuma y’aho Israel yayigabyeho igitero cyo mu kirere mu mezi abiri ashize.