Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.
Abashakashatsi bavumbuye ubwato bwari bumaze imyaka irenga 2000 mu mazi epfo (mu ndiba yinyanja) ya Galileya, bavuga ko ari bwo Yesu yagendeyemo ubwo yakoraga igitangaza inyanja igatuza, nyuma y’aho umuhengeri wari wabaye mwinshi.
Ubu bwato bwavumbuwe mu 1986, muri iyi minsi abaribwo bashaka kwemeza ko aribwo Yesu yagendeyemo.
Bavuga ko buriya bwato bwakoreshwaga mu kuroba muri icyo gihe, bukaba buhuye n’ibyo Bibiriya yigisha, kandi hafi yaho basanze amatara, n’amasafuriya bivuze ko ubwo bwato bwari mu rugendo rw’ijoro.
Impuguke mu bijyanye no gushaka ibisigaratongo, Danny Herman, yasobanuye ko ubu bwato buhuzwa n’ibyo Bibiriya ivuga ku gitangaza Yesu yakoze kunyanja ya Galileya ubwo yarikumwe n’abigishwa be 12.
Ubu bwato bwavumbuwe mu majyaruguru ya Israel, ubwo imvura yamaraga igihe kirekire itagwa muri icyo gice, ibyanatumye iyi nyanja ikama kuburyo ibyari munsi mu mazi bigaragara.
Ariko nubwo hari byinshi bihuza ubu bwato n’ibyanditswe muri Bibiriya, abashakashatsi bavuga ko batahita bemeza ko aribwo bwato Yesu yagezemo, ngo kandi icyo gihe hari ubwato burenga 600.
