Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton ari mu bazitabira kwibuka ku nshuro ya 30 genocide ya korewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni ukuva ku Cyumweru tariki ya 07/04/2024, n’ibwo u Rwanda n’isi yose muri rusange bazatangira kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi.
Nk’uko bikomeje gutangazwa mu binyamakuru bitandukanye bya vuzwe ko Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden ariwe wagenye Bill Clinton ku muhagararira muri uwo muhango.
Bill Clinton ya yoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001. Akazaba ayoboye intumwa zirimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, harimo n’abandi bazaba bari muri iryo tsinda nka Mary Catherine Phee, usanzwe ari umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika w’u ngirije mu biro bishinzwe Afrika.
Harimo kandi Casey Redmon usanzwe ari umukozi mu biro by’u mukuru w’igihugu muri Amerika ushinzwe ibijyanye n’amategeko mu kanama gashinzwe umutekano w’i gihugu.
Abandi bazaba bahari ni monde Muyangwa, ukora mu biro bishinzwe Afrika mu ishamyi rya Amerika rishinzwe iterambere, USAID.
Uru rukazaba ari uruzinduko rwa Gatatu Bill Clinton agiye kugurira mu Rwanda. Urwa mbere rwabaye mu 1998 akiri perezida, urwa kabiri ruba mu 2013 aha yari yamaze kuva ku butegetsi.
MCN.