Bitakwira yavuze ko bikwiye igihugu kigacikamo, avuga n’impamvu yabyo
Bitakwira Justin Bihona wakoze mu nzego zitandukanye za Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuri ubu akaba ari we uhagarariye Wazalendo ku rwego rw’igihugu muri politiki, yatangaje ko bikwiye igice cy’iki gihugu cyabo kikomekwa k’u Rwanda, cyangwa rukomekwaho igihugu cyose.
Ni mu butumwa bw’amajwi yatanze abugenera benewabo Abapfulelo bo muri teritware ya Uvira, Mwenga n’iya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.
Ubutumwa bwa Justin Bitakwira buvuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari umuntu udashobora guhinduka kucyo yavuze, ngo kabone n’ubwo wamupfakimira ntabwo ashobora guhinduka na gato.
Yagize ati: “Kagame ni umuntu udasubira inyuma cyangwa ngwa hinduke.”
Yavuze kandi ko ari umuntu uharanira kugera kure ku cyo yavuze, ngo kurenza kure minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uzwiho cyane gukomeza icyo yavuze.
Ati: “Ni umuntu uharanira kugera ku cyo yavuze kurenza kure minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu. Arakomeye, tugomba ku mutinya, bityo dufite amahitamo amwe yo kumukatira agace kamwe k’igihugu cyacu, cyangwa tukamuhebera igihugu cyose kizima, bitaba ibyo tukarwana mupaka dushyizeho.”
Yanavuze kandi ko abatazi perezida Kagame bakwiye kujya kubaza igituro(imva) cya Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda mbere ya jenocide yakorewe Abatutsi, muri icyo gihe ababwira ko bazabona igisubizo cya nyaco.
Uyu Justin Bitakwira ni umwe mu Banye-Congo bazwiho gukoresha imvugo zisesereza, ahanini akunda kuzikoresha avuga ku Batutsi bo muri RDC.
Kuko hari n’ubwo yagiye abita amazina abatuka, agamije kubangisha abandi Banye-Congo, yabise “inzoka, inyenzi, virusi n’andi nk’ayo.”
Usibye n’icyo yagaragaye inshuro nyinshi akangurira imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR kwica no kurimbura Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Akavuga ko ari bo banzi b’igihugu. Ibi bikaba biri mu byatumye mu mwaka wa 2017, Mai Mai, FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare iyishamikiyeho ihagurukira kwica Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge mu kubagabaho ibitero no kunyaga Inka zabo.
Kuva icyo gihe kugeza ubu Inka zibarirwa mu bihumbi amagana atanu zaranyazwe, mu gihe abantu barenga ibihumbi bibiri n’abo bishwe, utaretse n’imihana igera ku magana abiri yasenywe.
Ariko nubwo abategetsi ba RDC bakunze kwibasira u Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyabo, bakarushinja gushigikira umutwe wa M23 uburwanya, rwo rurabihakana, ahubwo rukabashinja gukorana byahafi na FDLR yashyizwe n’abasize bakoze jenocide mu Rwanda.
Ikindi n’uko u Rwanda ruvuga ko abategetsi ba RDC bibuza inshingano zabo zokwishakamo ibisubizo ku gihugu cyabo, bagahera mu kurwegekaho ibibazo byose iki gihugu cyabo gifite.
Ndetse kandi banavuga ko Kinshasa yirengagiza gukemura impamvu muzi zatumye uyu mutwe wa M23 uvuka, mu gihe ariho hari igisubizo cyabyose.
U Rwanda kandi rwagiye rugaragaza ko igisubizo cy’ibibazo byose RDC irimo gucamo, biri mubiganza bya Banye-Congo bo ubwabo, aho kubishakira hanze y’igihugu cyabo.