• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, January 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Bitakwira yavuze ko bikwiye igihugu kigacikamo, avuga n’impamvu yabyo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 11, 2025
in Conflict & Security
0
Bitakwira yavuze ko bikwiye igihugu kigacikamo, avuga n’impamvu yabyo
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bitakwira yavuze ko bikwiye igihugu kigacikamo, avuga n’impamvu yabyo

You might also like

Abagore Barenga Umunani Bapfiriye mu Bikorwa by’Ubuvuzi Butemewe muri Kivu y’Amajyepfo

AFC/M23 Irashinja FARDC Kugaba Ibitero bya Drone mu Minembwe, Ibyo Bikaba Byakajije Impungenge ku Mutekano w’Abasivili

Imirwano Ikaze Hagati ya AFC/M23 na FARDC Yateye Impunzi Nyinshi mu Baturage

Bitakwira Justin Bihona wakoze mu nzego zitandukanye za Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuri ubu akaba ari we uhagarariye Wazalendo ku rwego rw’igihugu muri politiki, yatangaje ko bikwiye igice cy’iki gihugu cyabo kikomekwa k’u Rwanda, cyangwa rukomekwaho igihugu cyose.

Ni mu butumwa bw’amajwi yatanze abugenera benewabo Abapfulelo bo muri teritware ya Uvira, Mwenga n’iya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.

Ubutumwa bwa Justin Bitakwira buvuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari umuntu udashobora guhinduka kucyo yavuze, ngo kabone n’ubwo wamupfakimira ntabwo ashobora guhinduka na gato.

Yagize ati: “Kagame ni umuntu udasubira inyuma cyangwa ngwa hinduke.”

Yavuze kandi ko ari umuntu uharanira kugera kure ku cyo yavuze, ngo kurenza kure minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uzwiho cyane gukomeza icyo yavuze.

Ati: “Ni umuntu uharanira kugera ku cyo yavuze kurenza kure minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu. Arakomeye, tugomba ku mutinya, bityo dufite amahitamo amwe yo kumukatira agace kamwe k’igihugu cyacu, cyangwa tukamuhebera igihugu cyose kizima, bitaba ibyo tukarwana mupaka dushyizeho.”

Yanavuze kandi ko abatazi perezida Kagame bakwiye kujya kubaza igituro(imva) cya Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda mbere ya jenocide yakorewe Abatutsi, muri icyo gihe ababwira ko bazabona igisubizo cya nyaco.

Uyu Justin Bitakwira ni umwe mu Banye-Congo bazwiho gukoresha imvugo zisesereza, ahanini akunda kuzikoresha avuga ku Batutsi bo muri RDC.

Kuko hari n’ubwo yagiye abita amazina abatuka, agamije kubangisha abandi Banye-Congo, yabise “inzoka, inyenzi, virusi n’andi nk’ayo.”

Usibye n’icyo yagaragaye inshuro nyinshi akangurira imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR kwica no kurimbura Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Akavuga ko ari bo banzi b’igihugu. Ibi bikaba biri mu byatumye mu mwaka wa 2017, Mai Mai, FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare iyishamikiyeho ihagurukira kwica Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge mu kubagabaho ibitero no kunyaga Inka zabo.
Kuva icyo gihe kugeza ubu Inka zibarirwa mu bihumbi amagana atanu zaranyazwe, mu gihe abantu barenga ibihumbi bibiri n’abo bishwe, utaretse n’imihana igera ku magana abiri yasenywe.

Ariko nubwo abategetsi ba RDC bakunze kwibasira u Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyabo, bakarushinja gushigikira umutwe wa M23 uburwanya, rwo rurabihakana, ahubwo rukabashinja gukorana byahafi na FDLR yashyizwe n’abasize bakoze jenocide mu Rwanda.

Ikindi n’uko u Rwanda ruvuga ko abategetsi ba RDC bibuza inshingano zabo zokwishakamo ibisubizo ku gihugu cyabo, bagahera mu kurwegekaho ibibazo byose iki gihugu cyabo gifite.

Ndetse kandi banavuga ko Kinshasa yirengagiza gukemura impamvu muzi zatumye uyu mutwe wa M23 uvuka, mu gihe ariho hari igisubizo cyabyose.

U Rwanda kandi rwagiye rugaragaza ko igisubizo cy’ibibazo byose RDC irimo gucamo, biri mubiganza bya Banye-Congo bo ubwabo, aho kubishakira hanze y’igihugu cyabo.

Tags: BitakwiraGucikamoIgihugu
Share42Tweet26Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Abagore Barenga Umunani Bapfiriye mu Bikorwa by’Ubuvuzi Butemewe muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Abagore Barenga Umunani Bapfiriye mu Bikorwa by’Ubuvuzi Butemewe muri Kivu y’Amajyepfo

Abagore Barenga Umunani Bapfiriye mu Bikorwa by’Ubuvuzi Butemewe muri Kivu y’Amajyepfo Mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, abagore icyenda bapfiriye mu bigo bitandukanye by’ubuvuzi biherereye muri teritware ya...

Read moreDetails

AFC/M23 Irashinja FARDC Kugaba Ibitero bya Drone mu Minembwe, Ibyo Bikaba Byakajije Impungenge ku Mutekano w’Abasivili

by Bahanda Bruce
January 12, 2026
0
AFC/M23 Irashinja FARDC Kugaba Ibitero bya Drone mu Minembwe, Ibyo Bikaba Byakajije Impungenge ku Mutekano w’Abasivili

AFC/M23 Irashinja FARDC Kugaba Ibitero bya Drone mu Minembwe, Ibyo Bikaba Byakajije Impungenge ku Mutekano w’Abasivili Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu...

Read moreDetails

Imirwano Ikaze Hagati ya AFC/M23 na FARDC Yateye Impunzi Nyinshi mu Baturage

by Bahanda Bruce
January 12, 2026
0
Imirwano Ikaze Hagati ya AFC/M23 na FARDC Yateye Impunzi Nyinshi mu Baturage

Imirwano Ikaze Hagati ya AFC/M23 na FARDC Yateye Impunzi Nyinshi mu Baturage Abaturage bo duce twa Humura na Rutoboko, turi mu gice cya Nyamaboko ya Mbere, muri grupema...

Read moreDetails

AFC/M23 Yasabye Ibisobanuro kuri Gahunda ya Luanda mu gihe Angola yongera imbaraga mu buhuza ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
January 12, 2026
0
AFC/M23 Yasabye Ibisobanuro kuri Gahunda ya Luanda mu gihe Angola yongera imbaraga mu buhuza ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC

AFC/M23 Yasabye Ibisobanuro kuri Gahunda ya Luanda mu gihe Angola yongera imbaraga mu buhuza ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi...

Read moreDetails

U Burundi Bwohereje Ingabo Nyinshi i Kalemie, Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Urushaho Guhungabana

by Bahanda Bruce
January 12, 2026
0
U Burundi Bwohereje Ingabo Nyinshi i Kalemie, Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Urushaho Guhungabana

U Burundi Bwohereje Ingabo Nyinshi i Kalemie, Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Urushaho Guhungabana Hagati ya tariki 29/12/2025 na 04/01/2026, na nyuma yaho, u Burundi bwohereje ingabo nyinshi...

Read moreDetails
Next Post
Nyuma ya Nyamara Ingabo z’u Burundi zashyinze ibindi birindiro mu kandi gace

Nyuma ya Nyamara Ingabo z'u Burundi zashyinze ibindi birindiro mu kandi gace

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?