Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje ko ashobora guhamagarira abaturage kwigaragambya mu gihe hazagaragara ubujura bw’amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa Kane, tariki ya 15/01/2026. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye ikinyamakuru mpuzamahanga AFP, ashimangira ko iyo uburenganzira bwo gutora butubahirijwe, abaturage baba bafite uburenganzira busesuye bwo gusaba impinduka binyuze mu myigaragambyo ya rubanda.
Bobi Wine, ufite imyaka 43 y’amavuko, ashinja Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze imyaka igera kuri 40 ayobora Uganda, gukoresha igisirikare, inzego z’umutekano n’uburyo butandukanye hagamijwe kuguma ku butegetsi. Museveni, ufite imyaka 81, abarirwa mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika, kandi aya matora ayafata nk’amahirwe yo kongera kwiyamamariza manda nshya.
Uyu muhanzi wahindutse umunyepolitiki avuga ko, nubwo inzira zose zemewe n’amategeko zishobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo by’amatora, imyigaragambyo izaba ari yo nzira ya nyuma mu gihe amajwi y’abaturage yaba yibwe cyangwa se amatora akagaragaramo ubusumbane bugaragara. Yagize ati: “Iyo ijwi ry’umuturage ryirengagijwe, abaturage bagira uburenganzira bwo kwihagurutsa bagaharanira demokarasi yabo.”
Amatora ya Uganda ategurwa na Komisiyo y’Amatora y’Igihugu (Electoral Commission), ishinzwe gutegura, kuyobora no gutangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego zitandukanye z’igihugu. Biteganyijwe ko abarenga miliyoni 9 b’abaturage biyandikishije ku rutonde rw’abatora bazitabira aya matora, mu gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 45.
Hagati aho, Perezida Museveni ari gusoza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu mujyi wa Kampala, cyane cyane mu gace ka Kololo Independence Grounds, aho ateganya kugeza ku baturage ubutumwa bwe bwa nyuma mbere y’umunsi w’itora. Ku ruhande rwa Bobi Wine n’ishyaka rye National Unity Platform (NUP), bo bashimangira ko bazakomeza gukangurira abaturage kwitabira amatora ku bwinshi no kurinda amajwi yabo.
Aya matora ya Uganda ari gukurikiranwa bya hafi n’amahanga, kuko afatwa nk’ikizamini gikomeye ku hazaza ha demokarasi muri iki gihugu cyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Icyizere cya benshi ni uko amajwi y’abaturage azubahirizwa, hagatangwa ibisubizo byizewe kandi bidashidikanywaho, mu nyungu z’amahoro n’iterambere birambye bya Uganda.






