BREAKING NEWS: MCN Yashyize Ahagaragara Ukuri ku Makuru ya Gipupu, Mu Gihe Drone Yagabye Ibitero Simusiga ku Birindiro bya FARDC i Baraka
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe hakomeje gukwirakwizwa amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ku mirwano ikomeye yaba yabereye mu gace ka Gipupu, muri Teritwari ya Mwenga, ndetse n’ibitero bya drone byabereye mu mujyi wa Baraka, muri Teritwari ya Fizi, Minembwe Capital News (MCN) yakoze igenzura ry’ayo makuru igamije gutandukanya amakuru yizewe n’ibihuha bikomeje gukwirakwizwa.
Nyuma yo gukurikirana amakuru aturuka mu bice bitandukanye, MCN yasanze kugeza ubu nta mirwano ikomeye yabereye mu gace ka Gipupu, nk’uko bamwe babitangaza. Amakuru avuga ko ako gace kabereyemo imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye nta gihamya kiyashyigikira kugeza ubu.
Ahubwo, amakuru MCN yakusanyije agaragaza ko muri ako gace habayeho ubwoba n’umwuka w’impagarara, aho abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bafatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, bahafite ibirindiro bagaragaje impungenge, maze barasagura amasasu yogupfusha ubusa.
Ibi byatumye bamwe mu baturage batuye hafi y’ako gace bahitamo kuhava by’agateganyo, batinya ko hashobora gutangira imirwano ikomeye yashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Hagati aho, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amakuru avuga ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho waba wigaruriye agace ka Gipupu.
Gusa, kugeza ubu, MCN isanga ayo ari amakuru y’ibihuha. Ni yo mpamvu ikomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo izakomeze gutangaza amakuru ashingiye ku kuri kwagenzuwe kandi kwizewe.
Mu gihe ikibazo cya Gipupu kigikomeje guteza urujijo, amakuru yageze kuri MCN avuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10/07/2026, drone itaramenyekana inkomoko yayo yagabye ibitero mu mujyi wa Baraka, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko amakuru atandukanye abivuga, ibyo bitero byibasiye ibirindiro by’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bari muri ako gace, barimo ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Nubwo kugeza ubu nta mubare wemejwe ku mugaragaro w’abahitanywe n’ibyo bitero watangajwe n’inzego zibifitiye ububasha, amakuru MCN yakusanyije avuga ko hari abasirikare ba FARDC n’abafatanyabikorwa babo bahasize ubuzima, mu gihe abandi bakomeretse.
Andi makuru akomeza avuga ko drone yakomeje kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC biherereye i Mushambaki ndetse no mu tundi duce two hafi yaho, ibintu byakomeje guteza impungenge ku mutekano w’umujyi wa Baraka n’uturere tuwukikije.
Ibikorwa bya gisirikare bikomeje muri Teritwari za Fizi na Mwenga bikomeje guteza impungenge ku ngaruka zabyo ku baturage basanzwe, cyane cyane mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi, ingendo ndetse n’imibereho ya buri munsi bikomeje guhungabanywa n’umutekano muke.





