RDC: Amaso Yose Ahanzwe i Kinshasa, C64 Yemeje Imyigaragambyo Ikomeye Mu Gihe Umwuka wa Politiki Ukomeje Gushyuha
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi rizwi nka C64 ryatangaje ko imyigaragambyo rusange ryari ryarasubitse izaba ku wa Gatatu, tariki ya 22/07/2026, nyuma y’uruzinduko abayobozi baryo bagiriye i Bujumbura mu Burundi.
Urwo ruzinduko rwabaye nyuma y’ubutumire bwa Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Évariste Ndayishimiye, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo bya politiki n’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na C64, iri huriro ryahamagariye Abanyekongo bose kuzitabira imyigaragambyo, rivuga ko igamije gusaba impinduka mu miyoborere y’igihugu no kugaragaza ibibazo abaturage bavuga ko bikomeje kubaremereye.
Abategura iyo myigaragambyo batangaje ko abitabira bazahurira mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Kinshasa mbere yo kwerekeza kuri Palais de la Nation, aho bateganya kugeza ku buyobozi bw’igihugu ibyifuzo byabo.
Nubwo hataratangazwa imyanzuro irambuye yavuye mu biganiro byabereye i Bujumbura, abayobozi ba C64 bavuga ko bahisemo gukomeza gahunda y’imyigaragambyo, bavuga ko ari inzira yo kugaragaza ijwi ry’abaturage no gusaba impinduka binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iri huriro rivuga ko ibibazo by’umutekano, imiyoborere, imibereho y’abaturage n’icyerekezo cya politiki y’igihugu biri mu byatumye rifata icyemezo cyo gukomeza iyi gahunda.
Mu gihe imyiteguro ikomeje, ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwatangaje ko bwamaze gufata ingamba zo gucunga umutekano. Komiseri wa Polisi, Israël Kantu, yasabye abapolisi bose kuzarangwa n’ubunyamwuga, kubahiriza amategeko no kwirinda imyitwarire iyo ari yo yose ishobora guteza amakimbirane cyangwa kurenga ku burenganzira bw’abaturage.
Iri tangazo ryakuruye impaka mu banyapolitiki no mu bakurikiranira hafi ibibera muri RDC. Hari abaryishimiye bavuga ko rishobora gufasha gukumira ihohoterwa, mu gihe abandi bagaragaza ko hakenewe ingamba zishingiye ku kubahiriza uburenganzira bwo guteranira mu mahoro no gukora imyigaragambyo nk’uko amategeko abiteganya.
Abasesenguzi bavuga ko imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 22/07/2026 ishobora kuba imwe mu ifite uburemere muri uyu mwaka, kuko ibaye mu gihe RDC igihanganye n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, ibibazo by’ubukungu, ndetse n’impaka zikomeje ku miyoborere n’imicungire y’ibibazo bya politiki.
Hari kandi impungenge ko uburyo abigaragambya n’inzego z’umutekano bazitwara kuri uwo munsi bushobora kugira ingaruka ku ituze rya politiki, cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa. Ni yo mpamvu imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zose kwirinda ibikorwa by’urugomo no kubahiriza amategeko, hagamijwe ko uburenganzira bw’abaturage n’umutekano rusange byubahirizwa.
Mu gihe itariki y’iyi myigaragambyo igenda yegereza, amaso y’Abanyekongo n’ay’umuryango mpuzamahanga akomeje guhanga i Kinshasa, bategereje kureba uko izagenda n’ingaruka ishobora kugira ku buzima bwa politiki n’umutekano w’igihugu.





