Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Burundi, ibye bya kaze
Lieutenant General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Burundi, akaba amaze igihe afunzwe na Leta y’iki gihugu, yashyizwe mu kato aho afungiwe.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda umwaka wa 2023, ni bwo Bunyoni yatawe muri yombi, nyuma y’uko ubutegetsi bwari bugize igihe bumwirukaho.
Bumushinja gucura umugambi wo guhirika perezida Evariste Ndayishimiye ku butegetsi, no gukoresha ububasha afite ku nyungu ze bwite, n’ibindi.
Nyuma y’aho ubu butegetsi bumutaye muri yombi bwahise bu mwohereza gufungirwa muri Gereza nkuru ya Gitega.
Amakuru akavuga ko kuva icyo gihe afungiwe mu kumba ka wenyine kuva muri 2023.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ashobora kuba ari mu byago byo guhungabana mu mutwe kubera kumara igihe kirekire adahura n’abantu.
Banavuga kandi ko afungiwe mu kumba ka wenyine ka metero 4×4.
Umuyobozi w’ishirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Pierre Claver Mbonimpa, yavuze ko n’ubwo Bunyoni afite ibyo akaneye by’ibanze, ubuzima bwe bw’umutima n’ubwenge biri mu kaga kubera uburyo afunzwemo. Ngo hari n’igihe abaje kumusura basanga yihishe munsi y’uburiri, byerekana ko ari mu bihe birushya by’uburwayi bwo mu mutwe.
Uyu muyobozi yanasabye Leta y’iki gihugu cy’u Burundi guhindura uburyo afunzwemo kuko ngo bishobora kurangira apfiriye muri Gereza.