• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bwa mbere herekanwa intwaro zikorerwa mu Rwanda.

minebwenews by minebwenews
May 20, 2025
in Regional Politics
0
Perezida w’u Rwanda yerekanye inkingi zitatu Afrika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bwa mbere herekanwa intwaro zikorerwa mu Rwanda.

You might also like

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Mu nama ya mbere mpuzamahanga y’umutekano muri Afrika (ISCA) yabereye i Kigali mu Rwanda, herekanwe ku mugaragaro intwaro zihakorerwa zikaba zikorerwa mu ruganda rwa REMECO.

Ni nama yabaye ku munsi w’ejo ku wa mbere, aho yahise inafungurwa na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma ni bwo habaye kwerekana intwaro zirimo izikaze zikorerwa muri iki gihugu cy’u Rwanda. Muri zo harimo izikoreshwa na ba mudahusha, izirwana ku butaka n’izikoreshwa mu guhashya iterabwaba.

Nk’uko byagaragajwe uruganda rwa REMECO rukorerwamo izi ntwaro ruherereye mu karere ka Gasabo, mu gice cyahariwe inganda, kikaba kimaze kuba igicumbi cy’ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’inganda z’igisirikare.

Intwaro zagaragajwe harimo masotela, imbunda nka ARAD5/300BKL ishobora kurasa ku ntera ya metero 500, hamwe n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE Sniper na ARAD sniper zirasa kuri metero 800. Harimo kandi n’imbunda nini zo mu bwoko bwa Mashin Gun nka Negev Ulmg, hamwe n’indebakure zifasha kurasa n’ijoro(Night vision).

Ibi bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwigira no kwihaza mu bikoresho by’umutekano.

U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri wayo w’ingabo yatangaje ko izi ntwaro zemewe gukoreshwa ku rugamba n’ingabo z’u Rwanda, kandi ko zinakoreshwa n’izindi ngabo z’ibindi bihugu.

Hagataho, uruganda rwa REMECO rukorana n’uruganda rwa Israel ruzwi nka IWI (Israel weapon industries), rukaba ari rwo rutanga ubumenyi n’ikoranabuhanga rifasha ikorwa ry’izi ntwaro.

Tags: IntwaroREMECORwanda
Share37Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho Leta Zunze ubumwe z'Amerika zashimye umwanzuro wafatiwe mu biganiro by'i Doha muri Qatar wo guhagarika imirwano hagati y'Ingabo...

Read moreDetails
Next Post
Abandi bantu bishwe barashwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Abandi bantu bishwe barashwe i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?