Byakaze, abagabo bakubita abagore babo, m23 yababuriye.
Abagabo bakubita abagore babo bahawe gasopo ko uzafatirwa muri iyo myitwarire igayitse azahanwa by’intangarugero muri Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC).
Bikaba byatangajwe na visi guverineri, w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwana Willy Ngarambe Manzi, aha akaba yari ku munsi w’umugore, wizihizwa buri mwaka tariki 08/03.
Ubwo yahabwaga ijambo i Goma, yagaragaje ko guhana abagabo bakubita abagore babo ari imwe mu nzira zo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango utekanye bishingiye ku bwubahane n’ubwuzuzanye.
Yavuze ko ubuyobozi bwiza buhera mu muryango, by’umwihariko umugore akagiramo uruhare kuko ari we pfundo ry’uburere, yerekanye nk’ibisanzwe muri Congo ndetse no mu bindi bihugu bya Afrika, ariko ko ibyo bikorwa bibi bikwiye gucika burundu.
Yashimangiye ko umugore areshya n’umugabo kuko bafashanya mu iterambere ry’urugo n’iry’igihugu nu bwo hari abagabo babahozaho inkoni abandi bakabafa nk’abana babo.
Yongeyeho kandi ko umuco wo gushyingira abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure bigomba gucika burundu mu bice bigenzurwa na AFC/m23 na Congo yose muri rusange.
Yagize ati: “Mureke abakobwa bige, babe abatwara indege, babe abajenerali, babe ba guverineri, perezida; ibyo byose baza bigeraho kuko bize.”
M23 irifuza ko Abanye-Congo babana bataryana, bitandukanye nk’uko byari bimeze kuri iyi ngoma ya perezida Felix Tshisekedi.
Kuri ubu uyu mutwe wa m23 uragenzura intara ya Kivu y’Epfo na Kivu y’Amajyaruguru, nubwo hari ibice by’izi ntara bikirimo ingabo za Leta ya Congo, nka Uvira n’ahandi.