Byatangajwe ko u Burusiya bwakoze ibitero bikomeye muri Ukraine.
Ni amakuru yatangajwe n’abategetsi bo muri Ukraine, aho bavuze ko i bitero by’u Burusiya byishe abasivile mu gihugu cyabo( Ukraine), mu bitero by’indege z’intambara zitagira abapilote zizwi nka drone.
Ni ibitero aba bategetsi bavuga ko byagabwe mu karere ka Zaporizhzhia, mu majyepfo ashyira u Burasirazuba bw’iki gihugu.
Mbere, abagenzuzi b’ikirere ba Ukraine batahuye indege z’u Burusiya zagabye ibitero bya misile zihuta cyane zifite umuvuduko uri hejuru, zizwi nka hypersonic missile; ndetse igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko cyahanuye misile z’u Burusiya zigera muri zitanu na drone 60.
Abantu nibura batandatu baguye muri ibyo bitero byagabwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, naho abandi bantu babarirwa muri za mirongo barakomeretse, ubwo uturere turenga kimwe cya kabiri cy’uturere twa Ukraine twagabwagaho ibitero na drone n’ibisasu bya misile by’u Burusiya.
Abantu bikinze ahategerwa gariyamoshi zigendera munsi y’ubutaka mu murwa mukuru Kyiv, ubwo baburigwaga ko hagiye kugabwa igitero giturutse mu kirere.
Ibikorwa remezo by’amashanyarazi byarashweho, bituma umuriro ubura mu mijyi myinshi, ndetse bigira ingaruka no kuburyo bwo kubona amazi.
Itangazo rya minisiteri y’ingabo z’u Burusiya ryavuze ko intwaro zidahusha zirasa kure zo mu kirere n’izirasa mu nyanja zakoreshejwe mu kurasa ku bigo by’ingufu z’amashanyarazi n’ibikorwa remezo bijyanye na zo muri Ukraine, harimo no mu murwa mukuru Kyiv, mu karere ka Lviv, mu karere ka Kharkiv no mu karere ka Odesa.
Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yavuze ko ibyo bitero ari agahomamunwa, avuga ko Amerika uzakomeza gufasha umuyoboro wa Ukraine.
Naho minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Bwongereza, David Lammy yamaganye ibitero by’u Burusiya bya misile na drone by’u Burusiya ku bikorwa remezo bya gisivile.
Mu bitero bishya byo mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa Kabiri, u Burusiya bwavuze ko bwateye misile 10, bunohereza drone 81.
Hotel yarashweho na misile yo mu bwoko bwa “ballistic” mu mujyi wa Kryvyi Rih mu ijoro ryo ku wa Mbere, yishe umugabo n’umugore, ndetse abandi bantu benshi barakomereka. Usibye ko byanavuzwe kandi ko hari abantu baburiwe irengero nyuma y’icyo gitero.
Uyu mujyi wa Kryvyi Rih ni wo perezida wa Ukraine Zelensky avukamo.
Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru wa karere ka Zaporizhzhia, Ivan Fedorov, yavuze ko abantu babiri bishwe, naho abandi bane barakomereka mu bitero bya drone.
Imbunda ziremereye nazo zumvikanye ahanini mu mijyi ya Sumy, Khmelnytsky na Mykolayiv.
Hanatahuwe uburyo bwo kurasa misile nyinshi zihuta cyane kurusha ijwi zo mu bwoko bwa ballistic zirasirwa mu kirere, zigorana ku bwirinzi bwo mu kirere mu kuzifata.
Mu mezi yavuba ashize, u Burusiya bwasubukuye ibitero byabwo ku muyoboro w’amashanyarazi wa Ukraine, bituma umuriro ubura kenshi mu gihugu.
Ku wa Mbere, perezida Zelensky Volodymyr yasabye inshuti za Ukraine zo mu Burengerazuba, zirimo u Bwongereza, Amerika n’u Bufaransa, guhindura amategeko yazo zikareka Ukraine igakoresha imbunda zayihaye , ikazirasisha kure cyane mu Burusiya.
Ukraine yemerewe gukoresha zimwe mu mbunda z’u Burengerazuba mu kurasa imbere mu Burusiya, ariko zitari intwaro zo kurasa mu ntera ndende.
Yagize ati: “Dushobora gukora byinshi kurushaho mu kurinda ubuzima bwa baturage bacu, ariko bikaba mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba byaduhanguye.”
MCN