Byinshi ku ntambara ya Israel, Amerika na Iran: Uko irushaho gufata indi ntera
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02/03/2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zapfushije undi musirikare wariwakomerekeye mu mirwano ihanganyemo na Iran, bituma umubare w’abamaze gupfa ku ruhande rwa Amerika ugera kuri bane mu minsi ibiri gusa.
Tariki ya 01/03/2026, Washington yari yemeje ko abasirikare batatu bapfuye, mu gihe Tehran yo ivuga ko umubare w’abishwe ku ruhande rwa Amerika urenga 560. Icyakora, iyi mibare yatewe utwatsi n’ubuyobozi bwa Amerika, buyita iyamamaza rya politiki rigamije kuyobya uburari.
Minisiteri y’Ingabo ya Koweit yatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 02/03/2026, indege nyinshi za gisirikare za Amerika zahanukiye ku butaka bwayo.
Umuvugizi w’iyo Minisiteri, Col. Said Al-Atwan, yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira, abari muri izo ndege bakurwa aho zaguye bajyanwa kwa muganga, kandi ko nta wakomeretse bikomeye.
Koweit yatangaje ko icyateye izo mpanuka kitaramenyekana, ariko ko iperereza ryahise ritangira ku bufatanye n’inzego za Amerika, rikazatangarizwa rubanda n’inzego zibifitiye ububasha.
Aya makuru yakurikiye andi yatangajwe n’umuyoboro mpuzamahanga wa CNN, werekanye amashusho y’indege y’intambara ya Amerika yahiye iri mu kirere cya Koweit, umupilote akayisohokamo akoresheje umutaka mbere y’uko igwa.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiziragira icyo zitangaza ku byavuzwe na Minisiteri y’Ingabo ya Koweit.
Koweit iri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati Iran imaze iminsi irasa, ivuga ko birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika. Guhera tariki ya 28/02/2026, ibi bitero byiyongereye nyuma y’uko ibihugu bifatanyije na Israel mu guhangana na Iran.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran umaze imyaka myinshi, uhereye ku kwivana kwa Amerika mu masezerano y’ubutare bwa nikleyeri (JCPOA) mu 2018, ibihano by’ubukungu byakurikiyeho, ndetse n’urupfu rwa Qassem Soleimani mu 2020, rwatumye umubano urushaho kuzamo agatotsi.
Hagati aho, amakuru aturuka mu Kigobe avuga ko drone yoherejwe na Iran yibasiye uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Ras Tanura Refinery muri Arabia Sawudite, bituma ruhagarika imirimo by’agateganyo.
Uru ruganda rwa Ras Tanura rucungwa na sosiyete ya Leta ya Saudi Aramco, rukaba rutunganya ibikomoka kuri peteroli birenga utugunguru 550.000 ku munsi, kandi rukaba ari ingenzi mu byoherezwa hanze n’Ubwami bwa Arabia Sawudite, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Niba ihagarara ry’imirimo rikomeje, ingaruka zishobora kuba zikomeye ku rwego mpuzamahanga, zirimo:
Izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga;
Gutumbagira kw’ibiciro bya lisansi mu bihugu bitumiza peteroli hanze;
Guta agaciro kw’ifaranga, cyane cyane mu bihugu bikennye;
Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ubwikorezi;
Ihungabana ku ngengo z’imari z’ibihugu byinshi.
Ibikorwa remezo by’ingufu mu Burasirazuba bwo Hagati bifatwa nk’umutima w’ubukungu bw’Isi, bityo kubigabaho ibitero bishobora gutuma ubukungu mpuzamahanga bwinjira mu bihe bikomeye.
Mu rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa yatangaje ko Beijing “ishyigikiye Iran mu kurengera ubusugire, umutekano n’ubwigenge bw’ubutaka bwayo,” nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa.
Iri tangazo rishimangira ko iyi ntambara ishobora gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga, mu gihe ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kugaragaza aho bihagaze.
Mu gihe amakuru akomeje gutangwa gahoro gahoro, abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bagaragaza ko iyi ntambara ishobora kurenga urwego rw’akarere igafata isura y’ihangana ryagutse ririmo ibihugu bikomeye, bikaba byagira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubukungu bw’Isi muri rusange.





