Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byongeye gukara Afrika y’Epfo yagaragaje ko igiye kurwanya umutwe wa M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 12, 2025
in Regional Politics
0
Byongeye gukara Afrika y’Epfo yagaragaje ko igiye kurwanya umutwe wa M23.
111
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byongeye gukara Afrika y’Epfo yagaragaje ko igiye kurwanya umutwe wa M23.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Igisirikare cya Afrika y’Epfo kirashinjwa kohereza izindi ngabo n’ibikoresho bikaze bya gisirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu buryo bwibanga, hagamijwe kurwanya umutwe wa M23.

Aya makuru yashyizwe hanze n’igitangaza makuru cya Reuters aho cyavuze ko izo ngabo ziri hagati ya 700 na 800 kandi ko zamaze kugera i Lubumbashi aho zigomba kuva zigahita zerekeza mu Burasirazuba bwa RDC.

Kivuga ko FlightRadar24 yerekana ko indege ya IL-76, EX-76008, yakoze ingendo zihuza Lubumbashi na Pretoria hagati ya tariki ya 30 na tariki ya 7/02/2025.

Kinavuga kandi ko iyi ndege yagarukaga mu birindiro by’ingabo za Afrika y’Epfo zirwanira mu kirere biherereye i Pretoria.

Ni amakuru kandi yemejwe n’umukozi wo mu kibuga cy’indege cy’i Lubumbashi aho yavuze ko ingabo za Afrika y’Epfo iyi ndege yabazanaga n’ibikoresho bya gisirikare.

Reuters kandi yavuganye n’umuvugizi w’ingabo za Afrika y’Epfo, avuga nta makuru afite y’iyoherezwa ry’abasirikare i Lubumbashi. Ivuga ko yabahaye igisubizo ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane.

Bamwe mu bategetsi bo muri Afrika y’Epfo bari kugaragaza ko icyo gihugu gikwiye kohereza izindi ngabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu cyo bise gutanga isomo.

Minisitiri wa siporo n’umuco muri Afrika y’Epfo, Gayton McKenzie, aherutse kuvuga ko icyo gihugu gikwiye kohereza abandi basirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kugirango bihimure ku mutwe wa M23.

Minisitiri Gayton yabigarutseho ubwo abagize inteko ishinga mategeko muri Afrika y’Epfo bari mu kiganiro kigaruka byimbitse ku basirikare 14 ba Afrika y’Epfo baheruka gupfira mu Burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko gupfusha aba basirikare ari ugusuzugurwa kwa Afrika y’Epfo, asaba ko urubyiruko rwose rwategurwa rukagaba ibitero byo kwihorera ku mutwe wa M23.

Ati: “Twarasuzuguwe, Twarasuzuguwe, kandi tugomba kwigisha abantu isomo uwishe Umunya-Afrika y’Epfo.”

Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, aherutse kuvuga ko abasirikare b’igihugu cye bagomba kuva muri Congo, ibyo bamwe bafashe nko kuyobya uburari, kuko atapfa guheba inyungu ahafite.

Hagataho, intambara hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, iri kwerekeza i Bukavu aho igize iminsi ibera mu nkengero z’uyu mujyi.

Ndetse ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC/M23) riheruka gutangaza ko niba nta gikozwe Leta ya Kinshasa ngo ihagarike urugomo n’ubwicanyi bikorwa abatuye Bukavu, rijya kubohora abahatuye.

Tags: Afrika y'EpfoM23Rdc
Share44Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.

Perezida w'u Burundi yanenze ingabo za RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?