• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, March 6, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Che Guevara wa FDLR Yasobanuye Ubufatanye bwa FDLR na FARDC mu Bucuruzi bw’Amabuye y’Agaciro

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 29, 2025
in Regional Politics
0
Che Guevara wa FDLR Yasobanuye Ubufatanye bwa FDLR na FARDC mu Bucuruzi bw’Amabuye y’Agaciro
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Che Guevara wa FDLR Yasobanuye Ubufatanye bwa FDLR na FARDC mu Bucuruzi bw’Amabuye y’Agaciro

You might also like

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

Lt Col Mpakaniye Emilien, uzwi nka Che Guevara Jacob mu mutwe wa FDLR, yatanze ubuhamya bushya bugaragaza uburyo uyu mutwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomeje gufatanya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro no mu bikorwa by’urugamba bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi yabigarutseho tariki ya 28/11/2025, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abajyanama mu bya gisirikare bo muri z’ Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda, abereka inzira z’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bukorwa na FDLR.

Lt Col Mpakaniye, wari ushinzwe ibikorwa by’amabuye y’agaciro muri FDLR kuva mu 2008 kugeza mu 2010, yavuze ko uyu mutwe wagendaga wibonera amafaranga binyuze mu mabuye akurwa mu birombe bikize muri Kivu, ku bufatanye n’abasivili n’abasirikare ba FARDC.

Yagize ati:

“Nari nshinzwe gushaka amabuye y’agaciro kuva mu 2008 kugeza mu 2010. Twakuraga amabuye mu birombe bya Rubaya, Bisie muri Walikale no muri Kivu y’Amajyepfo. Twakoraga ku bufatanye n’Abanye-Congo barimo abasirikare na basivili. Ayo mabuye yaragurwaga, amafaranga akagurwa intwaro.”

Yavuze ko iyi mikorere ari yo yatunze FDLR igihe kirekire, ikayigenera intwaro n’ibikoresho, aho ubucuruzi bwayo butemewe bwari “intwaro ikomeye mu gukomeza intambara.

Uyu wahoze ari umwe mu bayobozi muri FDLR yahamije ko uyu mutwe w’iterabwoba utari kubaho iyo nta bufasha bwa FARDC.

Yagize ati:

“Iyo Leta ya RDC iba idakorana na FDLR, uyu mutwe ntuba ukiriho. FARDC iha FDLR intwaro n’amasasu kugira ngo ikomeze urugamba. Bavuga ko FDLR ibafasha kurwanya umwanzi.”

Yongeyeho ko intwaro FARDC iha FDLR atari izo kubafasha mu ntambara zo mu burasirazuba bw’icyo gihugu gusa, ahubwo ko hari n’izigenewe ibikorwa byo gutera u Rwanda.

Ibi bije kongerera ingufu ibivugwa na raporo z’inzobere za Loni zimaze imyaka myinshi zigaragaza ihuriro rihamye hagati ya FARDC na FDLR mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ubutumwa bwa gisirikare.

Mpakaniye yavuze ko ubwo yari akiri muri RDC, yizeraga ko FDLR ifite impamvu zifatika zo kurwanya u Rwanda, ariko ko yaje gusobanukirwa ukuri nyuma yo gutaha no guhabwa amahugurwa mu kigo cya Mutobo gicumbikira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati:

“Natekerezaga ko dufite impamvu yo gutera u Rwanda, ariko kuva nagera hano nasanze FDLR nta mpamvu ifite. Ibyo yatubwiraga byose byari ibinyoma. Nari mfite ubwoba ko nzahura n’ibibazo, ariko igihugu cyadufashe neza, kiduha ibyangombwa n’ubufasha.”

Kugeza mu kwezi kwa munani 2025, FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7.000 na 10.000, benshi muri bo bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no mu y’Amajyepfo.

Tariki ya 14/10/ 2025, abayobozi bakuru bayo barimo: Lt Gen Byiringiro Victor,
Pacifique Ntawunguka (Gen Omega), aba bari bakiri mu gace ka Walikale, imwe mu ntara zikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo Gasegereti, Coltan na Wolfram, aho FDLR imaze imyaka myinshi ikorera ibikorwa byayo bya gisirikare n’ubucuruzi.

Ubuhamya bwa Che Guevara Jacob bukomeza gushyira ku karubanda imikoranire iri hagati ya FARDC na FDLR, kandi byongera guhamya ko ibikorwa by’uyu mutwe bitungwa n’inyungu zishingiye ku mabuye y’agaciro no ku miyoborere mibi ikomeje kuranga uburasirazuba bwa RDC.

Tags: Amabuye y'AgaciroFardcFDLR
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

by Bahanda Bruce
March 6, 2026
0
Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze Mu gihe ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje...

Read moreDetails

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza Mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje...

Read moreDetails

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Read moreDetails

U Rwanda Rwasubije Abayobozi ba RDC Bishimiye Ibihano Byafatiwe Bamwe mu Basirikare Barwo na Amerika

by Bahanda Bruce
March 3, 2026
0
U Rwanda Rwasubije Abayobozi ba RDC Bishimiye Ibihano Byafatiwe Bamwe mu Basirikare Barwo na Amerika

U Rwanda rwasubije abayobozi ba RDC bishimiye ibihano byafatiwe bamwe mu basirikare barwo na Amerika Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano bifatirwa uruhande rumwe...

Read moreDetails

U Burundi mu Mwijima w’Imiyoborere: Aho Abaturage Bishyura Ibyo Batabona

by Bahanda Bruce
March 3, 2026
0
U Burundi mu Mwijima w’Imiyoborere: Aho Abaturage Bishyura Ibyo Batabona

U Burundi mu Mwijima w’Imiyoborere: Aho Abaturage Bishyura Ibyo Batabona Amakuru Minembwe Capital News dukesha inyandiko ya Pacifique Ninanahazwe, uhagarariye ishyirahamwe FECODE ritabariza Abarundi bari mu kaga, agaragaza...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye igihe Perezida Kagame azahura na Tshisekedi

Washington guhuza perezida Kagame na Tshisekedi mu bihe bitoroshye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?