Chef Mututa Yatabarije Umuturage Wagabweho Igitero muri Bijombo, Asaba ko Hakorwa Iperereza
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Chef Muhasha wa 9, Mututa Eliazard, utuye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yatangaje ko umuturage wo mu bwoko bw’Abapfulero yagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa 27/07/2026 n’umuntu wari witwaje intwaro, mu muhana wa Kinyoni, ku Ndondo, muri Groupement ya Bijombo, Teritwari ya Uvira.
Mu butumwa bw’amajwi bwageze kuri Minembwe Capital News (MCN), Mututa yavuze ko uwo muturage yitwa Isaac Bisebwa ari umwe mu bayobozi bungirije ba Chef Rugumahe wo mu Cyakira.
Mututa yasobanuye ko Isaac Bisebwa yavukiye mu Cyohagati, ariko nyuma akaza kuhava kubera umutekano muke wari utewe n’imirwano, ajya gutura ku Ndondo. Yavuze kandi ko afite abagore babiri: umwe atuye ku Wumugeti, undi akaba atuye mu muhana wa Kinyoni, ari na ho icyo gitero cyabereye mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Nk’uko Mututa yabitangaje, umuntu wari witwaje intwaro yageze mu rugo rwa Isaac Bisebwa, amubwira ko aje kumwica.
Mu magambo ye yagize ati:
“Yageze iwe amubwira ko agomba guhita asezera ubuzima. Isaac yahise atabaza, maze abaturage baturanye na we na bo bahita batabaza.”
Mututa yavuze ko uwo mugabo wari witwaje intwaro yanabwiye Isaac Bisebwa amagambo ajyanye no kudatanga ibitoro, ariko ntiyasobanuye neza icyo yashakaga kuvuga cyangwa impamvu yabimusabaga.
Yongeyeho ko nyuma y’uko abaturage batangiye gutabaza, uwo muntu wari witwaje intwaro yahise ahunga, agenda arasa amasasu mu kirere.
Chef Mututa yavuze ko Isaac Bisebwa atigeze yifatanya n’imitwe yitwaje intwaro y’Abapfulero, ahubwo ko yakoranaga n’Abanyamulenge.
Yongeyeho ko uwo muturage yari afitanye umubano w’imikoranire na Gen. Makanika, witabye Imana mu mwaka wa 2025, avuga ko ibyo bikwiye kwitabwaho mu gusuzuma neza iki kibazo.
Hagati aho, amakuru Minembwe Capital News yakusanyije aturutse ku baturage bo muri ako gace avuga ko abakekwaho kuba inyuma y’iki gitero ari abarwanyi ba Mai-Mai ndetse na Gumino iyobowe na Nyamusaraba.
Abo baturage bavuga ko uwo mutwe usanzwe ushinjwa gukorana n’inzego zitandukanye zirimo ingabo z’u Burundi, iza FARDC ndetse na FDLR.
Icyakora, Minembwe Capital News (MCN) iragaragaza ko aya makuru akiri ku rwego rw’ibirego bitaremezwa n’iperereza ryigenga. Nta ruhande ruvugwa muri aya makuru rwari rwatangaza icyo rubivugaho cyangwa ngo rwemeze uruhare urwo ari rwo rwose muri icyo gitero kugeza igihe iyi nkuru yatangarijwe.
Bityo, Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana iby’iki gitero, ishakisha amakuru arambuye aturuka ku nzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’impande zose zishobora kugira amakuru kuri iki kibazo.
MCN ikomeje intego yayo yo kugeza ku basomyi amakuru ashingiye ku kuri, yirinda guca urubanza mbere y’uko iperereza ryigenga ritanga umwanzuro.





