Col. Bora: FDLR Yamaze Gushinga Imizi muri RDC no mu Burundi — Ubuhamya Bukomeye
Mu buhamya yatanze ku wa 27/06/2026 mu Ihuriro Mpuzamahanga rya Intare Conference Arena, Col. (Rtd) Augustin Nshimiyimana, uzwi nka “Bora”, wahoze ari umwe mu bayobozi ba FDLR ushinzwe ubutasi bwo hanze, yavuze ko umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wamaze gushinga imizi muri RDC no mu Burundi, aho yavuze ko ukorana bya hafi n’inzego z’ibihugu byombi.
Ibi Bora yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kubohora u Rwanda, cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club ndetse n’abandi bayobozi bakuru.
Mu buhamya bwe, Bora yavuze ko FDLR ifite umugambi w’igihe kirekire wo gukwirakwiza ibikorwa byayo mu karere, igamije kwibasira Abatutsi. Yavuze ko uwo mugambi watangiriye mu Rwanda, ariko ko ugamije no kwagurira ibikorwa byawo mu Burundi, Uganda, Kenya ndetse na Somalia.
Yakomeje avuga ko abana bavukira cyangwa bakurira mu nkambi za FDLR zo mu mashyamba ya RDC bakomeje koherezwa mu myitozo ya gisirikare i Kananga, aho ngo bahabwa ibyangombwa bibaranga nk’Abanyekongo kugira ngo boroherezwe kwinjizwa mu nzego z’umutekano n’iza gisirikare.
Bora yanavuze ko hari abasirikare bakuru mu ngabo za FARDC bahoze ari abarwanyi ba FDLR cyangwa bakomoka mu cyahoze ari FAR, ingabo zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri bo yavuze Brigadier General Mugabo Hassan, avuga ko ibitekerezo bye bitigeze bitandukana n’iby’uwahoze ari FAR na FDLR.
Yakomeje avuga ko FDLR itakiri umutwe ufite gusa imbaraga za gisirikare, ahubwo ko yaninjiye no mu rwego rwa politiki, aho yavuze ko hari abadepite bo ku rwego rw’intara n’urw’igihugu bakomoka mu duce FDLR yigeze kugenzura, bakomeje guhagararira inyungu zayo. Mu bo yagaragaje harimo Serubuga, Safari Nganizi na Safari Nyagatare.
Ku bijyanye n’umubano wa FDLR n’u Burundi, Bora yavuze ko nyuma yo gutsindwa kw’ubutegetsi bwakoze Jenoside mu Rwanda, ibikoresho bya Radiyo y’Igihugu byanyujijwe muri Zaïre bikagera mu Burundi. Yavuze ko nyuma byaje gukoreshwa n’igitangazamakuru cya REMA FM, yavuze ko gifitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.
Yakomeje avuga ko, nk’uko abyemeza, FDLR n’ishyaka CNDD-FDD bifitanye amateka y’imikoranire ishingiye ku ngengabitekerezo imwe, agaragaza ko bamwe mu bayobozi ba FDLR n’abahoze ari FAR bagize uruhare mu ntangiriro z’uwo mubano.
Agaruka ku ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, Bora yavuze ko mu mirwano yabereye i Goma hagati ya FARDC n’ihuriro AFC/M23, MONUSCO yakoraga ubutasi bw’ikoranabuhanga, FDLR igakora ubutasi bwo ku butaka, mu gihe FARDC yatangaga ibikoresho bya gisirikare.
Yanavuze ko, kubera igitutu cy’amahanga, Perezida Félix Tshisekedi yahuje abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo, ibintu yavuze ko byatumye bigorana gutandukanya abo barwanyi, kuko ngo basigaye bakorana ku rugamba rumwe n’ingabo za FARDC.
Mu buhamya bwe, Bora yavuze kandi ko FDLR ikomeje guhabwa intwaro n’abantu bamwe bo mu nzego za gisirikare, ndetse ikaba igenzura ibice binini by’ubuhinzi mu Burasirazuba bwa RDC. Yasobanuye ko abaturage bakoreshwaga imirimo y’agahato mu mirima igenzurwa na FDLR, bagasabwa no gutanga umusaruro nk’umusoro.
Mu gusoza ubuhamya bwe, Col. (Rtd) Augustin Nshimiyimana “Bora” yavuze ko gusenya burundu FDLR bidashoboka binyuze gusa mu bikorwa bya FARDC, kuko ngo uwo mutwe wamaze kwivanga mu nzego za gisirikare, iza politiki n’iz’ubutegetsi bwa RDC ndetse no mu Burundi. Yongeye gushimangira ko, nk’uko abyemeza, umugambi wa FDLR ugikomeje ari uwo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kwagura ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye byo mu karere, birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya na Somalia.
Aya makuru ashingiye ku buhamya bwatanzwe na Col. (Rtd) Augustin Nshimiyimana “Bora” mu nama yabereye i Kigali. Ibyavuzwe ku mikoranire hagati ya FDLR, ubutegetsi bwa RDC n’ubw’u Burundi ni ibyo yatangaje mu buhamya bwe, kandi ababivugwaho bashobora kuba bafite uko babyisobanuraho.





