Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya
Colonel Rubaba Ntagawa, umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ukuriye ibatayo ifite ibirindiro mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yahamagajwe igitaraganya i Baraka.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/10/2025, ni bwo yamanutse avuye mu Bibogobogo.
Amakuru ava muri ibyo bice akavuga ko yagendeye mu modoka y’igisirikare, ni nyuma y’aho ku mugoroba w’ahar’ejo aha mu Bibogobogo haje imodoka zibiri za gisirikare zivuye i Baraka.
Bigahamwa ko arizo n’ubundi zari zije kumujana kugira ngo yitabe ubwo butumire, aho binasobanurwa ko yahamagawe na Komanda secteur wa FARDC muri teritware ya Fizi ufite icyicaro i Baraka ahafatwa nk’umurwa mukuru w’iyi teritware.
Umwe uri muri ibyo bice yaduhaye ubuhamya agira ati: “Ku mugoroba haje imodoka zibiri za gisirikare. Bigeze mu ijoro nk’igihe cya saa ine zijana Col.Ntagwa.”
Ubu buhamya bukomeza bugira buti: “Mbere y’uko agenda yasezeye aba-Chefs, anababwira ko yahamagawe na Komanda secteur. Nyuma y’icyo ntakindi kiramenyekana.”
Col.Ntagawa ayoboye Ingabo za FARDC muri Bibogobogo igihe kirekire, kuko ahamaze nk’i myaka itanu irenga.
Iyi Bibogobogo kandi irimo n’Ingabo z’u Burundi, zikaba zinahafite n’ ibirindiro bibiri. Gusa zari zihasanganwe bitatu, ariko mu kwezi gushize inyinshi muri zo zoherejwe kuri Point-Zero mu marembo y’umujyi wa Minembwe.